Siporo

U Rwanda rwatakaje umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika (AMAFOTO)

U Rwanda rwatakaje umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika (AMAFOTO)

U Rwanda rwatakaje umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika cya Handball nyuma yo gutsindwa na DR Congo ibitego 38-20.

U Rwanda rwatangiye neza umukino aho rwatsinze ibitego 4 DR Congo itarabasha kureba mu izamu. Harimo 2 bya Mbesutunguwe, Yves na Kubwimana.

DR Congo yaje kugagaruka itsinda ibitego 5 u Rwanda rutsinze kimwe, byari ku munota wa 7 aho amakipe yombi yanganyaga 5-5.

Ku munota wa 15, u Rwanda rwari rumaze kurushwa ibitego 2, byari 9-7.

DR Congo yakomeje kurusha u Rwanda irugenda imbere aho igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 18-11.

U Rwanda ntabwo rwahiriwe n’intangiriro z’igice cya kabiri, iminota 10 ya mbere rwari rumaze gutsindwa ibitego 7-3. Byari bimaze kuba 25-14.

DR Congo ikaba yakomeje kurusha u Rwanda ndetse iza gutsinda ku bitego 38-20.

Gutakaza uyu mukino bivuze ko u Rwanda rutabashije kugera muri 1/4, rukaba rusigaje umukino usoza itsinda na Zambia ku Cyumweru.

Aya makipe uko ari abiri (u Rwanda na Zambia) akaba agomba guhura n’andi makipe 6 yo mu yandi matsinda atarabashije kugera muri 1/4 akine mu irushanwa ryitwa "President Cup", rikinwa n’amakipe atarabashije kurenga amatsinda.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top