U Rwanda rwatsinze Angola, rukandagiza ikirenge kimwe muri 1/4 cya Afrobesket
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yatsinze Angola mu irushanwa rya Afrobesket 2021 ririmo kubera mu Rwanda, rukandagiza ikirenge kimwe muri 1/4 cy’iri rushanwa.
Nyuma yo gutsinda DR Congo mu mukino ufungura iri rushanwa, uyu munsi hari hatahiwe ko u Rwanda rukina na Angola mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda A aho rwitwaye neza ruyitsinda amanota 71-68.
U Rwanda rwatangiye agace ka mbere k’umukino ruri hejuru cyane, Angola yaje kwigaranzura u Rwanda mu minota ya nyuma y’aka gace kaje kurangira ari 20-20.
Abasore b’u Rwanda bakomeje guhatana binyuze mu bakinnyi nka Kenneth Gasana wari mu mukino cyane ndetse na William Robeyns, gusa ntibaje guhirwa kuko bagiye kuruhuka Angola iyoboye n’amanota 38-35.
Agace ka gatatu katangiranye imbaraga nyinshi ku Rwanda, ariko amanota yagiye atsindwa n’abasore barimo Kenneth Gasana, Ndayisaba Dieudonne, Axel Mpoyo ba Kaje Elie ntabwo yari ahagije kuko Angola yagasoje ifite 61-55.
Agace ka nyuma benshi bakekaga ko n’ubundi Angola iri bugasoze iyoboye ariko siko byaje kugenda kuko mu ntangiriro zako u Rwanda rwatsinze amanota 9, Angola imaze gutsinda 2 gusa, byari bimaze kuba 64 y’u Rwanda kuri 63 ya Angola, amanota yagaruye u Rwanda mu mu mukino harimo 3 ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, 4 ya Prince Ibeh na 2 ya William Robeyns.
Aha nibwo umurindi w’abafana muri Kigali Arena wavuze maze u Rwanda rusoza umukino ruyoboye n’amanota 71-68.
Umunyarwanda Kenneth Gasana ni we watsinze amanota menshi (18) muri uyu mukino mu gihe Jilson Bango wa Angola, we yatsinze 14.
Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwizeye gukina ¼ mu gihe rwasoza ari urwa mbere mu itsinda A kuko ibindi bihugu biri kumwe, byose byatsinze umukino umwe.
U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ruhura na Cap-Vert ku wa Gatandatu saa Kumi n’ebyiri, yo yatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi Congo amanota 70 kuri 66 mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kane.
Ikipe ya mbere mu itsinda (uko ari ane) ni yo izahita ibona itike ya ¼ mu gihe andi makipe ane azakomeza, azava mu mikino ya kamarampaka izahuza amakipe yabaye aya kabiri n’aya gatatu.
Ibitekerezo