Ikipe y’igihugu ya Basketball yaraye itsinzwe na Misiri amanota 84 kuri 49 mu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu bagabo (Afrobasket 2021) kizabera mu Rwanda.
U Rwanda rwahagurutse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize rwerekeza muri Tunisia ahazabera iri jonjora kuva tariki ya 17 kugeza 21 Gashyantare, mbere yo gukina iri jonjora bakaba bakinnye umukino wa gicuti na Misiri wabereye Monastir muri Tunisia.
Uyu mukino waraye ubaye ku Cyumweru, warangiye u Rwanda ruwutakaje ku manota 49 kuri 84 ya Misiri.
Agace ka mbere Misiri yagatsinze ku manota 25-7, aka kabiri karangira Misiri ikiri imbere n’amanota 38-22 mu gihe aka gatatu karangiye ari 58-30 aka nyuma karangiye ari 84-49.
Biteganyijwe ko mbere y’irushanwa rizatangira ku wa Gatatu, uyu munsi u Rwanda ruri bukine undi mukino wa gicuti na Maroc.
Muri Tunisia hakaba hateraniye ibihugu byo mu itsinda A, D na E, ni mu gihe B na C bazakinira muri Cameroun.
U Rwanda ruri mu itsinda D na Mali, Nigeria na Sudani y’Epfo. Ijonjora ryabereye mu Rwanda mu Gushyingo 2020, u Rwanda rwasoje nta mukino n’umwe rutsinze.
U Rwanda ruzakina na Mali tariki ya 17 Gashyantare, tariki ya 18 bakine na Nigeria mu gihe ruzasoreza kuri Sudani y’Epfo tariki ya 19 Gashyantare.
Ibitekerezo