U Rwanda rwegukanye igikombe rutsinze Uganda, mu batarengeje imyaka 18 biranga
Ikipe y’igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe cya IHF Trophy itsinze Uganda ku mukino wa nyuma.
Irushanwa rya IHF Trophy mu Karere ka Gatanu ryari rimaze iminsi ribera Addis Ababa muri Ethiopia ryasojwe uyu munsi.
Habanje umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 18 aho wahuje Ethiopia n’u Rwanda. Ethiopia yari imbere y’abafana ba yo ntiyoroheye u Rwanda.
Ethiopia yaje kwegukana iki gikombe itsinze abasore b’u Rwanda ibitego 36-25.
Hakurikiyeho umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 20 wahuje u Rwanda na Uganda.
U Rwanda rwaje mu kibuga rufite intego yo gukora ibyananiwe na barumuna ba bo, gusa ntiborohewe n’igice cya mbere kuko Uganda yagitsinze ibitego 13-11.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagarutse mu gice cya kabiri yariye amavubi maze icurikira ikibuga kuri Uganda. Ibi byaje kubafasha kwegukana igikombe itsinze umukino ku bitego 26-25.
Ibitekerezo