Siporo

Ubusinzi, kwirukanwa hagati mu mukino… Tumwe mu dushya twaranze shampiyona y’u Rwanda

Ubusinzi, kwirukanwa hagati mu mukino… Tumwe mu dushya twaranze shampiyona y’u Rwanda

Ku munsi w’ejo nibwo shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021 yashyizweho akadomo aho igikombe cyegukanywe na APR FC mu gihe Sunrise FC na AS Muhanga ari zo zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Iyi shampiyona yakinwe mu buryo bw’amatsinda, maze amakipe 8 yitwaye neza ahatanira igikombe mu gihe andi 8 yahise arwana no kutamanuka.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu bifatwa nk’udushya byagaragaye muri iyi shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021.

AS Muhanga yatojwe n’abatoza 2 bose ntihagira n’umwe ubona intsinzi

Uyu mwaka w’imikino ikipe ya AS Muhanga yatangiye itozwa n’umutoza Nduwantare Ismail aho yaje gusezererwa hahabwa akazi Nzunga Thierry, aba batoza uko ari babiri nta n’umwe wigeze ubona amanota kuko imikino yose bayitsinzwe.

AS Muhanga yari mu itsinda A na APR FC, Gorilla na Bugesera. Nduwantare yatoje imikino ya APR FC na Gorilla FC (umukino ubanza n’uwo kwishyura) yose arayitsindwa, indi mikino yose yasigaye yatojwe na Nzunga Thierry aho yose yayitsinzwe.

AS Muhanga yasoje shampiyona ifite amanota ubusa

AS Muhanga yakoze agashya ko gusoza shampiyona nta nota ifite, mu mikino 13 nta nota na rimwe yigeze ibasha kubona, yasoje ifite amanota zero.

AS Muhanga yasoje shampiyona nta nota na rimwe

Zapata yatoje Mukura VS ahagarikwa adatsinze

Shampiyona yatangiye ikipe ya Mukura VS itozwa na Zapata. Yari mu itsinda D na Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC. Mu matsinda Zapata yabonye amanota 2(Sunrise FC i Huye no kuri Marines FC i Rubavu), mu guhatanira kutamanuka yatoje imikino 2, anganya na Sunrise FC i Huye atsindwa na Kiyovu Sports. Yahise ahagarikwa, mu mikino 8 yabonyemo amanota 3 gusa.

Zapata yatoje imikino 8 ntiyatsinda umukino n'umwe

Seninga Innocent yirukanywe hagati mu mukino

Tariki ya 23 Gicurasi 2021 mu mukino w’umunsi wa mbere w’icyiciro cy’amakipe ahataniye kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Musanze FC yatsinzwe na Gasogi United 4-1, umukino ugeze ku munota wa 63, umuyobozi w’iyi kipe yahise atangaza ko uyu mutoza yirukanywe.

Seninga Innocent yirukanywe hagati mu mukino

Amarozi yongeye kugaruka

Kimwe n’indi myaka yabanje, uyu mwaka nabwo hongeye kumvikana ikibazo cy’amarozi mu makipe, rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson yatangaje ko yagiye arwana n’imyuka mibi aho yakekaga ko yarozwe.

Ikindi yavuze ni uko bagiye bamusaba gukoresha amarozi akabyanga kuko imyemerere ye itayemera, ikintu cyateje umwuka mubi muri iyi kipe ndetse baza no kumuhagarika.

Kiyovu Sports yavuzwemo amarozi

Abanyamakuru bagiye babura uko bareba imikino, horoherezwa bamwe mu bafana

Nk’uko amabwiriza yagenga iyi shampiyona yabiteganyaga, nta mufana wari wemewe ku bibuga kubera icyorezo cya Coronavirus, ni mu gihe abanyamakuru 30 ku mukino aribo bari bemewe.

Ku mikino imwe n’imwe hagiye hagaragara ikintu kitishimiwe n’itangazamakuru aho wasangaga ku rutonde rw’abanyamakuru bagomba kureba umukino, ikipe yakiriye yavanzemo n’abafana(bahimbiwe ibitangazamakuru bakorera), ni mu gihe hari abanyamakuru baburaga uko bayikurikirana.

Ubusinzi

Ubusinzi ni kimwe mu bintu byavuzwe cyane muri uyu mwaka w’imikino, muri Gicurasi ubwo umutoza Seninga yirukanwaga muri Musanze FC (na we wagiye ashinjwa ubusinzi), yatangaje ko iyi kipe hari abakinnyi banywa inzoga team manager akabahishira bikanatuma atanga umusaruro muke.

Ibi kandi byiyongera kuri rutahizamu w’iyi kipe ya Musanze FC, Mutebi Rashid muri uko kwezi yahagaritswe azira gutoroka umwiherero akajya kunywa inzoga no kuzizana mu mwiherero akazinyweramo, aho yaje no kubisabira imbabazi.

Mutebi Rashid na Musanze FC akinira bavuzwemo ubusinzi

Myugariro wa Sunrise FC yakuwe ku kibuga umukino ukirangira na polisi

Tariki ya 10 Kamena 2021, nyuma y’umukino Sunrise FC yanganyijemo na Gasogi United 1-1 kuri Golgotha Stadium, myugariro Mugabo Gabriel wa Sunrise FC yahise atabwa muri yombi na polisi iri kumwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) aho yari akurikiranyweho gukoresha imibonanompuzabitsina ku gahato umugore w’umugabo.

Myugariro wa Sunrise yakuwe ku kibuga na polisi umukino ukirangira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • iradukunda fiacre
    Ku wa 30-06-2021

    Turabakunda kbx mumbwire abakinny aprfc ishaka

  • Spring hope academy
    Ku wa 30-06-2021

    Ndabona wararebye ibyaranze iyi championat ariko nawe hari ibyo utagarutseho kandi ubizi, cyangwa wari ufite icyo ushaka kwivugira. None se ntabatoza bandi bahagaritswe, cyangwa abasezeye, ko twese twabonye benshi? Ko se utavuga amakipe yatunguranye, ari ayatsinzwe, nayatsinze bitaritegwaga.
    Sha sinkubeshye inkuru zawe zirabogama.

IZASOMWE CYANE

To Top