Umukinnyi wa APR FC ukina mu kibuga hagati, Mugisha Bonheur yabwiye nyina ko yizeye ko ubu atewe ishema na we, ni nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-23.
Ni ubutumwa yanyujije ku mupira yakinanye yambaye imbere ya jersey umukino usoza shampiyona ya 2022-23 baraye batsinzemo Gorilla FC 2-1.
Bonheur benshi bita Casemiro, cyari igikombe cye cya kabiri cya shampiyona yegukanye mu myaka 2 amaze muri APR FC yagezemo muri 2021 avuye muri Mukura VS.
Mu mupira w’umweru yakinanye uyu mukino wa nyuma, hakaba hariho ubutumwa yageneye nyina uheruka kwitaba Imana.
Hari handitseho amagambo agira ati "Mama ndabizi urimo kundeba ukananyumva aho uri mu ijuru. Ndizera ko ubu ndimo kugutera ishema."
Tariki nya 3 Mata 2022 nibwo Mugihsha Bonheur ndetse n’umuvandimwe we Nduwayo Valeur ukinira Musanze FC bakiriye inkuru y’akababaro ko nyina yitabye Imana. Yaguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe akaba yarazize Kanseri.
Ibitekerezo
Byiringiro jean pierre
Ku wa 30-05-2023Nyagasani amwakire mubayo. Boneur ukomeze kwihangana