Ubutumwa bwa Haruna Niyonzima ku Mavubi n’Abanyarwanda mbere yo kwesurana na Benin
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ariko utarahamagawe kuri iyi nshuro, Haruna Niyonzima yasabye Abanyarwanda kuyishyigikira na we akaba yizeye ko Imana iri bubafashe bakarara bishimye.
Ku isaha ya saa 15h00’ zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023, kuri Kigali Pelé Stadium Amavubi arakira Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.
Nyuma yo kunganyiriza muri Benin 1-1, Amavubi arakina uyu mukino nta bafana kuko Stade iri bwakire uyu mukino itari ku rwego CAF yifuza.
Mbere y’uyu mukino, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ubu ukina muri Libya mu ikipe ya Al Ta’awon utarahamagawe, yifurije intsinzi bagenzi be ndetse avuga ko ku giti cye abona intsinzi ari iy’u Rwanda.
Ati "Ndifuriza ikipe y’igihugu Amavubi, ikipe y’abanyarwanda kugira umukino mwiza, ndabizi ko ari umukino utoroshye, ni umukino buri wese yifuza gutsinda yaba ku Rwanda cyangwa kuri Benin ariko ku bwanjye amahirwe nyahaye ikipe y’igihugu yanjye nanabasabira nabifuriza kugira umukino mwiza, ndabifuriza kubyuka neza kugira ngo babashe gushimisha abanyarwanda ."
Yasabye n’Abanyarwanda muri rusange gushyigikira Amavubi ndetse akaba yizeye ko n’Uwiteka ari ku ruhande rw’u Rwanda.
Ati "Ndasaba abanyarwanda ko twaba hafi y’ikipe yacu, twashyigikira ikipe yacu kandi nanizera ko abasore babishoboye kandi Uwiteka aradufasha turare twishimye, amahirwe masa, amahirwe ku banyarwanda, amahirwe ku Mavubi. "
Uko mu itsinda L bihagaze, Senegal ni iya mbere n’amanota 12 aho yo yamaze no kubona itike ya CAN, Mozambique ifite 4, Amavubi 2 n’aho Benin ikagira 1.
Ibitekerezo