Siporo

Ubutumwa bwa Mugisha Francois ’Master’ ku bafana ba Rayon nyuma yo kugaruka muri iyi kipe

Ubutumwa bwa Mugisha Francois ’Master’ ku bafana ba Rayon nyuma yo kugaruka muri iyi kipe

Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Mugisha Francois Master yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko yari abakunduye kandi ko aje gutanga umusanzu we kugira ngo bashakira iyi kipe ibyishimo.

Master yari amaze imyaka 2 ari umukinnyi wa Bugesera FC yagiyemo 2019 avuye muri Rayon Sports.

Uyu musore wari usoje amasezerano ye akaba yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 azageza muri 2023.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yishimiye kugaruka muri Rayon Sports kuko yari akumbuye abafana b’iyi kipe aho aje gutanga umusanzu mu kubaha ibyishimo.

Ati "ngarutse mu rugo. Abafana ba Rayon Sports nari mbakumbuye cyane, ndaje ngo dufatanye gushakira ikipe ibyishimo. Nje gutanga umusanzu wanjye muri Rayon Sports na bagenzi banjye ngo duhe abafana ibyishimo bamenyereye."

Uretse aba bakinnyi kandi iyi kipe yasinyishije Muvandimwe Jean Marie vianney wakiniraga Police FC na Byumvuhore Tresor wakiniraga Gasogi United aho buri umwe yasinye imyaka 2.

Master yagarutse muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Zonde
    Ku wa 18-07-2021

    Turamushyaka murirayon

  • Zonde
    Ku wa 18-07-2021

    Turamushyaka murirayon

  • Zonde
    Ku wa 18-07-2021

    Turamushyaka murirayon

IZASOMWE CYANE

To Top