Siporo

Ubutumwa bwa Omberenga Fitina ku bafana ba APR FC

Ubutumwa bwa Omberenga Fitina ku bafana ba APR FC

Myugariro wa APR FC ukina ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina yabwiye abafana b’iyi kipe ko muri iyi shampiyona bazakora ibishoboka byose ikabaha ibyishimo batwara ibikombe nk’uko babibamenyereje.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021, APR FC ikaba iri mu itsinda A na Bugesera FC, AS Muhanga na Gorilla FC, ikaba izakina umukino wa mbere na Gorilla ku munsi w’ejo kuri Stade ya Huye.

Myugariro wa APR FC avuga ko biteguye neza, imyitozo bakoze ihagije cyane ko n’ubwo bari mu bihe bigoye ariko bakomeje gukora imyitozo

Ati“Navuga ko imyitozo twakoze ihagije, kuko n’ubundi ntabwo twigeze duhagarara cyane, buri muntu yikoreshaga ku giti cye niyo mpamvu tutigeze dutinda gusubira ku rwego twari turiho mbere.”

Omborenga yakomeje abwira abakunzi b’iyi kipe ko bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo nk’uko babibamenyereje.

Ati” Shampiyona iratangiye,intego yacu ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda nk’uko bisanzwe. Ikipe ya APR FC ihora ishaka ibikombe nk’uko bisanzwe, kandi natwe twiteguye gukora ibishoboka byose ngo tubahe ibyo bikombe, ndetse tunashimishe abakunzi n’abafana ba APR FC kuko aribyo twabamenyereje.”

APR FC niyo ifite igikombe cya shampiyo y’umwaka w’imikino wa 2019-2020, bakaba bazagihabwa ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi ku mukino wa Gorilla FC.

Omborenga Fitina yageneye ubutumwa abakunzi ba APR FC
APR FC izatangira shampiyona ku munsi w'ejo akina na Gorilla FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top