Siporo

Ubutumwa bwa Robertinho ku bavuga ko Rayon Sports yatangiye nabi shampiyona

Ubutumwa bwa Robertinho ku bavuga ko Rayon Sports yatangiye nabi shampiyona

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo [Robertinho] ntahuza n’abavuga ko iyi kipe yatangiye nabi shampiyona, ngo ni ibintu bibaho.

Ni nyuma y’uko itabarasha gutsinda umukino n’umwe muri shampiyona aho muri 2 ya mbere imaze gukina yose yayinganyije, Marines FC ndetse n’Amagaju FC.

Robertinho akaba atemeranya n’abavuga ko ikipe yatangiye nabi kuko nubwo batarabasha kubona amanota 3 ariko ikipe imeze neza.

Na we yemera ko kuba bafite amanota 2/6 atari yo bifuzaga ariko na none nta byacitse ku buryo abantu bavuga ko ikipe yatangiye nabi.

Ati “Tumeze neza nubwo tutaratsinda muri Shampiyona ariko twitwaye neza mu mikino ya gicuti. Twabashije gutsindira Mukura iwayo kandi yuzuye, twatsinze ikipe ikina CAF Confederations Cup, twanatsinze Esperence mu mukino ukomeye. "

"Maze ukwezi hano, maze guhindura byinshi, maze gutoranya abakinnyi banjye mbona bamfasha. Rayon ni ikipe igomba gutsinda umukino ku mukino ... Imikino 2 dufite amanota 2 si byo twashakaga ariko ni umupira w’amaguru."

Yemeje ko Rayon Sports ari ikipe ihatanira ibikombe kandi n’uyu mwaka nta kintu cyahindutse igomba kugihatanira kandi amahirwe yo kugitwara arahari.

Rayon Sports ifite umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2024-25 izasuramo Gasogi United ku wa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2024 saa 19:00 kuri Stade Amahoro, bavuga ko bagomba gutsinda.

Robertinho ntiyemera ko Rayon Sports yatangiye nabi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top