Siporo

Ubutumwa bwa rutahizamu mushya wa Rayon Sports yageneye abafana

Ubutumwa bwa rutahizamu mushya wa Rayon Sports yageneye abafana

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Eid Mugadam Abakar Mugadam yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko azakora ibishoboka byose kugira ngo aheshe iyi kipe ibikombe.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande ukomoka muri Sudani.

Ni nyuma y’uko umutoza w’iyi kipe, Zelfani Yamen k’Umunsi w’Igikundiro yatangaje ko ategereje umukinnyi umwe ukomoka muri Sudani, ari we wenyine agomba kongeramo mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira.

Nyuma y’uko yerekanywe na Rayon Sports, Eid Mugadam Abakar Mugadam yavuze ko azakora ibishoboka byose ngo aheshe ibikombe.

Ati “Nshuti bafana ba Rayon Sports nzakora ibishoboka byose mfashe ikipe kwegukana ibikombe. Ndabakunda cyane.”

Eid Mugadam Abakar Mugadam w’imyaka 24 akaba yakiniraga ikipe ya Al-Hilal y’iwabo muri Sudani akaba aje kongera imbaraga mu busatirizi bwa Gikundiro.

Eid Mugadam yijije abakunzi ba Rayon Sports ibikombe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndayisabye Anselme
    Ku wa 9-08-2023

    APR FC iba itebya ishaka kwica Rayon mumutwe gusa ngoabakinnyi bavunitse!?!!iribeshya tuzayihabya too.Mukomeze mutugezeho ibya MURERA yacu.Murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top