Siporo

Ubutumwa bwa rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma mbere yo gucakirana na Rayon Sports

Ubutumwa bwa rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma mbere yo gucakirana na Rayon Sports

Rutahizamu wa APR FC, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chukwuemeka yabwiye abakunzi b’iyi kipe kugumya kubatera imbaraga, bakababa inyuma ko nabo bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Ni amagambo yatangaje mbere y’amasaha make ngo APR FC icakirane na Rayon Sports mu mukino w’abakeba uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2023 ukaba ari uw’umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2023-24.

Mbaoma uzaba ugiye gukina uyu mukino ku nshuro ya kabiri kuko uheruka ari na we wa mbere yakinnye, Rayon Sports yabatsinze ibitego 3-0, yavuze ko abizi neza abafana baba bahari ku bwabo ndetse ko bakomeza kubashyigikira nabo bazatanga ibyo bafite byose.

Ati “Buri gihe baba bahari ku bwacu, ndashaka kubashimira cyane ndashaka no kubabwira ko bitararangira, turacyafite akazi ko gukora kandi turacyabakeneye, turifuza kubana nabo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino kandi Imana nidufasha tuzajya buri munsi tubashimisha kuko turabizi ko icyo baba bashaka ari uko tubashimisha dutsinda tuzagerageza kubikora.”

Nta gihindutse uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 4 ya shampiyona iheruka, ni we uzaba uyoboye ubusatirizi bwa APR FC ayishakira ibitego.

Mbaoma yasabye abafana kuza kubashyigikira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Silas Nkundabagenzi
    Ku wa 27-10-2023

    Rayor tugomba kuyibabaza byanga byakunda , APR bazayumva nta

  • Silas Nkundabagenzi
    Ku wa 27-10-2023

    Rayor tugomba kuyibabaza byanga byakunda , APR bazayumva nta

IZASOMWE CYANE

To Top