Ubutumwa bwa Sahabo Hakim wa Lille FC yo mu Burafansa wahamagawe mu Mavubi bwazamuye amarangamutima ya benshi (AMAFOTO)
Umukinnyi ukina ku ruhande asatira mu ikipe ya Lille FC y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sahabo Hakim yavuze ko atewe ishema no gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 17, avuka kuri nyina y’umunyarwandakazi ndetse na se w’umurundi, ni ku nshuro ya mbere yari ahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ari kumwe n’abandi muri Maroc aho bagiye gukina imikino ya gicuti na Equatorial Guinea.
Sahabo Hakim yavuze ko aticuza kuba yarahisemo gukinira u Rwanda kuko ari igihugu cye ndetse ko intego azanye ari ugufatanya n’abandi gushaka itike ya CAN 2023.
Ati “Meze neza kuko ntewe ishema no gukinira igihugu cyanjye, ntabwo nicuza kuba naraje hano. Ni ikipe ifte intego nyinshi, intego yacu ni uguhesha igihugu cyacu itike ya CAN. Nzatanga ibyanjye byose kugira ngo mfashe igihugu cyanjye kujya mu gikombe cy’Afurika.”
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sahabo Hakim, yongeye gushimangira ko yishimiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Ati “Nishimiye kuba naratoranyijwe. Nzaha u Rwanda ibyo mfite byose.”
Ubu butumwa bwazamuye amarangamutima ya benshi, aho benshi mu bagiye babutangaho ibitekerezo bamuhaga ikaze mu ikipe y’igihugu kandi banamubwira ko yahisemo neza.
Ibitekerezo
zaches baziaka joseph
Ku wa 22-09-2022Nahawo vijana banaeza ba defendre Ni huyo fane wenu toka luthuru rdc
Zaches baziyaka josephe
Ku wa 22-09-2022Ndio pale nisawa kukuwa kupigania inci amboyo iliyo wa tate wake ndio nguzo yakila mutu acezae kabumbu lakini mbona bamesahau izi jina _ maxime wenssens _iryvn lomami _sandars ngabo na nvuka mugisha joel