Siporo

Ubutumwa Masudi Djuma yageneye abafana n’abakunzi ba Rayon Sports

Ubutumwa Masudi Djuma yageneye abafana n’abakunzi ba Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma yasabye abakunzi b’iyi kipe kwihangana kuko barimo kubaka ikipe kandi bitewe n’ibimenyetso arimo kubona yizeye ko mu minsi mike izatanga ibyishimo.

Ni nyuma y’umukino wa 4 wa shampiyona yatsinzwemo na APR FC 2-1.

Uyu mutoza yavuze ko abizi neza intsinzwi zose zijya ku munota ariko na none bakwiye kubyemera kuko mu kubaka ariko bigenda.

Ati "Ikintu cya mbere mbabwira turimo kubaka, ariko dufite amahirwe yo gutsinda indi mikino myinshi, ariko babyemere nta kundi byagenda, intsinzwi zose ndabizi ko bazishyira ku mutoza, ariko mu kubaka ntabwo wubaka iminsi 2."

Yasabye abafana kudacika intege ngo n’ubwo abakinnyi bafite bataramenya uburemere bw’iyi kipe ariko birimo kugenda biza.

Ati "dutsinze APR FC dutsinzwe na Gicumbi byose ni kimwe. Icya mbere abakinnyi dufite ntibaramenya uburemere bw’iyi kipe. Abafana ntimucike intege urugendo ruracyari rurerure uburyo turimo gukina, abakinnyi barimo kugenda bamenyerana kandi bamenya agaciro k’iyi kipe."

Ni kenshi uyu mutoza yagiye yumvikana avuga ko abakinnyi Rayon Sports ifite batari ku rwego rwayo, ni mu gihe ariko na none abafana bo baba bumva bakeneye intsinzi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top