Siporo

Ubutumwa perezida wa FIFA yoherereje APR FC

Ubutumwa perezida wa FIFA yoherereje APR FC

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ’FIFA’, Gianni Infantino yoherereje ubutumwa ikipe ya APR FC ayishimira ko yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2020-2021.

Tariki ya 25 Kamena 2021, nibwo APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2020-2021, hari nyuma yo kunyagira Rutsiro FC ibitego 6-0.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino abinyujije kuri perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yandikiye APR FC ayishimira kubera igikombe cya FERWAFA yegukanye.

Iyi baruwa iragira iti”Nshuti perezida, nyemerera nshimire APR FC kuba yeregukanye shampiyona y’u Rwanda 2020/21. Iki gikombe nta gushidikanya ko ari umusaruro wo gukora cyane, ishyaka no kwiyemeza, buri umwe mu ikipe ashobora guterwa ishema n’uyu musaruro w’ingenzi. Munshimirire buri wese wabigizemo uruhare, ndabashishikariza gukomeza gukorera hamwe nk’ikipe, kugira ishyaka no kwiyemeza.”

“Mu izina ry’umuryango mpuzamaanga wa ruhago, reka mfatirane aya mahirwe mbashimire na federasiyo yanyu y’umupira w’amaguru uruhare rwanyu mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu karere muri mo no ku Isi muri rusange.”

Iki kikaba ari igikombe cya 19 APR FC yegukanye cya shampiyona mu mateka yayo, kikaba igikombe cya kabiri yegukanye idatsinzwe, ni nyuma y’icya 2019-2020.

Ubu butumwa perezida wa FIFA, Infantino yoherereje APR FC, si umwihariko kuri yo kuko ni igikorwa FIFA ikunze gukora cyo gushimira ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona mu bihugu bitandukanye.

Gianni Infantino yashimiye APR FC
APR FC yegukanye igikombe cya 19 cya shampiyona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Inyamamare kevin
    Ku wa 4-07-2021

    Turabashimiye amakuru meza mutunjyezaho

  • Sendegeya jaen
    Ku wa 4-07-2021

    Ndashimira president wafedration ko yamenye ibyiza a p r fc yagezeho ariko kugirango bihoreho murwanda

IZASOMWE CYANE

To Top