Niyonzima Olivier Seif yasabye abakunzi b’iyi kipe kuyiba hafi kuko ibakeneye ndetse ahishura ko atarasinya nubwo hari ababyibeshyaho.
Ni nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize wahuje Rayon Sports na APR FC bakanganya ubusa ku busa mu rwego rwo gutaha Stade Amahoro nshya, ni nyuma y’imyaka irenga ibiri ivugururwa.
Mbere y’amasaha make ngo umukino ube ni bwo byamenyekanye ko Niyonzima Olivier Seif ari mu mwiherero w’iyi kipe akaba umwe mu bakinnyi izifashisha kuri uyu mukino.
Benshi baketse ko yamaze kurangizanya na Rayon Sports, gusa nyuma y’umukino yavuze ko atari byo, asaba abakunzi b’iyi kipe kuyiba hafi.
Ati "Icyo nababwira ni uko baba hafi y’ikipe nubwo ntarasinya. Sbantu benshi bazi ko nasinye ariko sibyo gusa babe hafi y’ikipe ibindi bizagenda neza."
Yakomeje avuga ko hari ibiganiro bihari hagati ye na Rayon Sports gusa ngo hari n’amakipe yo hanze barimo kuvugana.
Ati "Ni ikipe nabayemo barabinsabye ndavuga nti reka nze mbafashe buriya ibindi bizakurikira bizamenyekana. Hari amakipe yo hanze turi kuvugana ariko na Rayon Sports turi kuvugana, nubwo nta byinshi turageraho ariko bigenze neza nayisinyira.”
Nubwo yavuze ibi, amahirwe menshi ni uko umwaka utaha w’imikino yazakinira iyi kipe kuko kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko Seif ari umwe mu bakinnyi yasabye ubuyobozi ko bwagura aho abona hari byinshi yafasha.
Ibitekerezo