Siporo

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko umwaka utaha bushobora kuzana abanyamahanga

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko umwaka utaha bushobora kuzana abanyamahanga

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yemeje ko umwaka utaha iyi kipe ishobora kuzana abakinnyi b’abanyamahanga ariko byose bikazaterwa nabo bafite(abanyarwanda) kuko ari bo bazabasunikiriza kubazana.

Kuva mu mwaka w’imikino 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga bitewe n’uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko ntibatange umusaruro ukwiye.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagiye yitwara neza imbere mu gihugu ariko yagera hanze mu mikino nyafurika ntirenge umutaru.

Mu myaka 3 ishize byagiye bihwihwiswa ko APR FC ishobora kuba igiye kugaruka kuri gahunda yo gukoresha abanyamahanga ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bukagenda bubitera utwatsi.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko uyu wari wo mwaka wa nyuma w’abakinnyi b’abanyarwanda ko bagiye kuzana abanyamahanga.

Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko nabo ibimaze iminsi bivugwa babyumvise ariko atari byo, gusa ngo kereka ari ukubazana bagakina imikino nyafurika yarangira bagasubirayo.

Ati”Twabyuvanye mwe abanyamakuru, hari ibyo muvuga bigahurirana n’ibitekerezo, hari ibyo muvuga tukageraho nk’ubuyobozi tukavuga tuti kubera iki kitashoboka, ariko nka APR FC twafashe umwanzuro wo gukinisha abana b’abanyarwanda, twasohoka ntidutsinde abantu bati aba banyarwanda mwarabatetesheje wenda mushyizemo abantu 2 cyangwa 3 hari icyo byahindura.”

“Tukavuga ngo ni ibintu twatekerezaho, aramutse ari ukubashyira mu ikipe ngo bakine imikino yo hanze(nyafurika) nirangira basubireyo, wenda dushobora kubyemera ariko kuvuga ngo tuzongera duhindure ubone APR FC ifite abakinnyi b’abanyamahanga simbibona hafi.”

Nubwo yavuze ibi ariko, yakomeje avuga ko kuba batarenga umutaru mu mikino nyafurika ari ikintu kibatera ipfunwe umunsi ku munsi, bityo ko mu myiteguro bazakora bakina n’amakipe yo hanze ari byo bizabaha ishusho y’uko bashobora kuzana abanyamahanga umwaka utaha cyangwa se niba bakomezanya n’abanyarwanda.

Ati”niryo pfunwe rikomeye, ni naryo rivuga ngo bikomeje gutya aba banyarwanda ibi byose twabahaye batarenga iyo ntambwe ngo batuganishe aho twifuza ubwo bazaba badusunika mu gutekereza gushaka abanyamahanga ariko ari byo bifite ingaruka nini, gusa bashoboye kudufasha, bakadufasha urwo rusaku ruvuga ngo abanyarwanda ntibarenga umutaru kuko ari abanyarwanda, ubwo natwe twajya gushaka abanyamahanga ariko sibyo twifuza.”

“Turashaka kurenga kuba star a domicile tukagera kure hashoboka, umwaka utaha mu Rwanda tuzakomeza gukinisha abana b’abanyarwanda, bitewe n’amarushanwa tuzaba turimo,hari amarushanwa menshi niyo azaduha igipimo, nitubona batazamutse uko tubyifuza ubwo tuzemera kubera iryo rushanwa dushake umukinnyi umwe, babiri bakora itandukaniro ariko turavuga ko nta nyungu ku Mavubi n’umupira w’u Rwanda.”

APR FC uyu mwaka izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League nk’ikipe yatwaye igikombe, mu myiteguro izakora harimo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ndetse n’imikino ya gicuti n’amakipe yo hanze y’u Rwanda, aha niho ubuyobozi buzafatira umwanzuro wo kugura abanyamahanga.

Umuyobozi wa APR FC avuga ko umwaka utaha bashobora kuzana abanyamahanga
Ngo abakinnyi APR FC ifite nibo bazayisunikiriza gushaka abanyamahanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Micomyiza sameul
    Ku wa 28-06-2021

    Bazabareke bakomeze kuzamura Abanababanyarwanda kbx nibyobyambere

  • murengezi
    Ku wa 28-06-2021

    Andika Igitekerezo Hano_njyewe kubwanjye ndabona APR FC .uyumwaka yakinisha abanyamahanga.ngi cyo igitekerezo cyanjye.murakoze!

IZASOMWE CYANE

To Top