Siporo

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ni abantu babi - Madjaliwa yifatiye ku gahanga ubuyobozi bwe

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ni abantu babi - Madjaliwa yifatiye ku gahanga ubuyobozi bwe

Aruna Moussa Madjaliwa ukikinira Rayon Sports, yafatiye ku gahanga ubuyobozi bw’iyi kipe avuga ko ari abantu babi aho bamwiciye izina.

Ni nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru asubukuye imyitozo aho yari amaze igihe atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports, amezi 4 yari yirenze.

Uyu mukinnyi wavugaga ko afite ikibazo cy’imvune, gusa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bukavuga ko butazi aho ari cyane ko tariki 23 Gashyantare 2024 bamwandikira ngo agaruke mu kazi bamumenyesheje ko raporo bafite y’abaganga igaragaza ko imvune yari afite yakize mu Kuboza 2024 kandi ko abaye afite ikibazo yaza mu kazi abaganga b’ikipe bakamukurikirana.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Madjaliwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwanze kumuvuza kandi afite imvune.

Yakomeje asaba ko bareka kwangiza izina rye ko ahubwo ari bo babi nubwo bamushinja guta akazi.

Ati "Bareke gukomeza kwangiza izina ryanjye, njye ntabwo nshobora kuvuga cyane bo bavuga ibyo bashaka. Abafana bose ubu bambona nk’umuntu mubi kandi nyamara ntabwo ndi umuntu mubi, abayobozi ba Rayon Sports ni bo bantu babi."

Yasabye abafana kutumva ibyo ubuyobozi buvuga kuko byose ari ibinyoma.

Ati "Ikintu mbasabya by’umwihariko abafana, ibintu ubuyobozi burimo gukora ntabwo ari byiza, ikintu cyose bumva kuvugwa kuri Madjaliwa, bamenye ko ari ibinyoma."

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’imvune y’agatsintsino maze abaganga b’ikipe bamwohereza gukorera ’Physiotherapy’ k’umuganga witwa Claude rero akaba ashinja ubuyobozi bw’iyi kipe kuba hari amafaranga angana n’ibihumbi 50 batishyuye uyu muganga yamwishyuzaga.

Ni mu gihe kandi uyu mukinnyi utishimye muri Rayon Sports yagerageje gushaka uko yatandukana n’iyi kipe aho bivugwa ko yari yabonye amakipe amwifuza ariko biranga.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi wakiniraga Bumamuru FC yasinyiye Rayon Sports.

Icyo gihe byabanje kugorana kuko yari yabwiye Rayon Sports ko asoje amasezerano ya Dauphins Noirs yo muri DR Congo muri Bumamuru FC.

Nyuma byaje kugaragara ko hari amasezerano ya Dauphins Noirs agifite, ibiganiro bitangira bushya baramugura.

Ni umukinnyi wakiniye Rayon Sports kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

Kuva icyo gihe yari atarongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse.

Madjaliwa yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumwangiriza izina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top