Siporo

Ubwiza bwa Petit Stade irimo ikorwaho imirimo ya nyuma (AMAFOTO)

Ubwiza bwa Petit Stade irimo ikorwaho imirimo ya nyuma (AMAFOTO)

Nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa, inyubako y’ikibuga cy’imikino y’intoki izwi nka ‘Petit Stade’, ubu iragana ku musozo aho iby’ingenzi byarangiye.

Ni inyubako yatangiye kuvugururwa muri 2022 kugira ngo ijye ku rwego rugezweho ku buryo yajya yakira imikino yose y’intoki ikinirwa mu nzu.

Ikaba nk’ibisanzwe iri iruhande rwa Stade Amahoro na yo irimo kuvugururwa kugira ngo ijye ku rwego rw’ibibuga byemewe na CAF na FIFA.

Petit Stade ikaza ari imwe mu nyubako zizifashishwa mu gikombe cy’Afurika cya Handball cya 2026 u Rwanda ruzakira.

Ikazifashishwa nka ‘Gymnase’ nto izajya ikorerwamo imyitozo ndetse igire n’indi mikino izakira ni mu gihe ‘Main Hall’ izaba ari Kigali Arena.

Iby’ingenzi muri Petit Stade bikaba byararangiye hakaba hasigaye imirimo ya nyuma, izajya yakira Basketball, Volleyball ndetse na Handball.

Ni uku Petit Stade isa

AMAFOTO: Kigali Today

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top