Ubwo umukinnyi w’Amavubi Rafael York yari mu bitaro, murumuna we akora impanuka ikomeye
Abavandimwe babiri, Torre Rafael ndetse na Rafael York wamaze kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu Amavubi, ntabwo bahiriwe n’impera z’icyumweru kuko byarangiye bose bagiye kwa muganga.
Aba bakinnyi bombi bakinira ikipe Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, bahuye n’uruva gusenya mu mpera z’icyumweru gishize.
Rafael York yari mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 ndetse anakina iminota yose mu mukino ikipe ye yanganyijemo Östersunds FK 2-2.
Gusa muri uyu mukino yaje kuhagirira ikibazo ubwo umukinnyi wa Östersunds FK yamukubitaga akamubabaza mu rwasaya.
Yarihanganye arakomeza arakina ariko umukino urangiye abaganga bahisemo ko agomba kujya kwa muganga agasuzumwa bakareba niba nta kibazo yagize.
Byaje kuba bibi kurushaho ubwo n’umuvandimwe we, Torre Rafael yarokoga impanuka iba yaranatwaye ubuzima bwe.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Gefle IF yavuze ko uyu mukinnyi yagonjyewe mu Magepfo, mu Mujyi wa Gävle, ariko ubu akaba ameze neza nyuma yo gutwarwa kwa muganga.
Yagize ati "Ku wa Gatandatu, Torre Rafel yagongewe mu Magepfo muri Gävle. Ubu ameze neza nyuma y’uko Ambulance ihise ihamagarwa aho byabereye agapfukwa akanadodwa mu gahanga ndetse akaba afite n’ibikomere byinshi ku mubiri."
Amakuru avuga ko yagonzwe ubwo yari ageze aho atuye ndetse n’umushoferi wamugonze akaba yarahise yiruka ava ahabereye impanuka.
Ibitekerezo