Siporo

Ubwonko bwanjye burakora cyane - Seidu Dauda Yussif wahaye isezerano rikomeye abakunzi ba APR FC

Ubwonko bwanjye burakora cyane - Seidu Dauda Yussif wahaye isezerano rikomeye abakunzi ba APR FC

Umunya-Ghana uheruka gusinyira APR FC, Seidu Dauda Yussif yavuze ko afite ubwonko bukora cyane bityo ko ntawagakwiye kwita ku gihagararo cye ahubwo barebe ibyo akora mu kibuga.

Hari nyuma y’umukino we wa mbere muri APR FC yakinnye ku wa Kabiri w’iki
cyumweru tariki 9 Nyakanga 2024 muri CECAFA Kagame Cup batsinda Singida 1-0.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira, yinjiye mu kibuga ku munota wa 64 asimbura Mugisha Gilbert, ni umwe mu bagaragaje ko bafite impano kandi bazafasha byinshi iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Yavuze ko afite ubwonko bukora cyane bityo abantu bajye bita ku musaruro we atanga kurenza kuba bareba igihagararo.

Ati "Ubwonko bwange burakora cyane. Ntimukandebe igihagarararo icy’ingenzi ni ikiri mu mutwe. Ntabwo ari ibyo kuvuga gusa, ahubwo byose bigaragarira mu kibuga kugira ngo buri umwe wese arebe ibyo ushoboye”.

Yakomeje avuga ko we icyamuzanye ari ugufasha APR FC kuba yagera ku rundi rwego rurenze urwo iri ho uyu munsi

Ati “Abafana nabwira ko nzaba mwiza kurusha uwo babonye. Ndahari turi nk’umuryango, tuzaba umwe, maze dutume abafana bose n’umuryango wa APR wishima. Njye ndi hano kugira ngo APR igere ku byiza birushijeho.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 23, yageze muri APR FC avuye muri Smartex FC y’iwabo muri Ghana yari amaze guhesha igikombe cya shampiyona. Yatsinze ibitego 3 atanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

Dauda Yussif yahaye isezerano abakunzi ba APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top