Siporo

Uko amarira ya Adama Bagayogo ari yo yamugumishije muri Rayon Sports

Uko amarira ya Adama Bagayogo ari yo yamugumishije muri Rayon Sports

Kurira kubera ko yari amaze kubwirwa kuzinga ibikapu akisubirira iwabo muri Mali, ni byo byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports buha amahirwe Adama Bagayogo ubu ukunzwe cyane n’abafana ba Rayon Sports.

Bagayogo yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports tariki ya 20 Nyakanga 2024 ubwo Gikundiro yanganyaga na Gorilla FC 1-1 mu mukino wa gicuti.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 akaba yarinjiye mu kibuga asimbura ariko imikino mike yakinnye yigaruriye imitima y’abakunzi ba Rayon Sports bamuhundagazaho amafaranga.

Kuva icyo gihe iyo atari mu kibuga baba bamuririmba basaba umutoza kumushyiramo kandi na we iyo agiyemo ntabwo arabatenguha.

Yari mu bana 40 bakoze igeragezwa hashakwamo abakinnyi iyi kipe ishobora kuzifashisha mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko yari yasezerewe.

Bivugwa yari yabwiwe ko babona atabafasha ko yazinga ibikapu bye akigendera, uyu mwana ukiri muto akaba yarababaye cyane ndetse ni ko gutakambira ubuyobozi bw’iyi kipe.

Adama Bagayogo yasutse amarira menshi asaba ubuyobozi bw’iyi kipe kumuha amahirwe. Amarira ye akaba yarateye impuhwe ubuyobozi bwa Rayon Sports maze bemera kumugumana, ni uko Bagayogo yagumye.

Adama Bagayogo yari yasezerewe ariko amarira ye aramukiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top