Siporo

Uko Joackiam Ojera wababaje Aba-Rayon yatekeye umutwe Police FC

Uko Joackiam Ojera wababaje Aba-Rayon yatekeye umutwe Police FC

Police FC imeze nk’iyamaze kwihanagura ko itazakoresha Joackiam Ojera mu mwaka w’imikino 2024-25 nubwo bari bamuguze akanabasinyira.

Uyu rutahizamu w’umugande amaze kugaragara nk’umukinnyi ufite udashobotse mu bijyanye no guhinduranya amakipe. Ubwo yongeraga amasezerano muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2023-24, yakinnye amezi 6 gusa.

Bigeze muri Mutarama 2024 asigaje amezi 6 gusa, yababwiye ko afite ikipe yo mu Misiri ya El Mokawloon SC imwifuza ko bamureka akagenda.

Rayon yabanje kwanga kuko yari ikimukeneye ariko we aza no kuyibera umunyakuri ayibwira ko n’iyo bamugumana ntacyo azabamarira.

Mu gihe bari bakiri muri ibyo, baje kumenya ko yamaze gusinyira Police FC imbanziriza masazerano ndetse hari na miliyoni 10 bamuhaye, shampiyona yarangira akaba yahita ayerekezamo.

Rayon Sports yaje gusanga itamugumana kuko n’ubundi yazabahombera akagendera ubuntu bahitamo kumugurisha mu Misiri.

Ubwo yagendaga muri Mutarama 2024 yabwiye Police FC ko nta kibazo kirimo kuko yasinye amezi 6 gusa, azaza gukinira Police FC mu mwaka w’imikino utaha (2024-25).

Gusa uko iminsi yicumaga niko uyu mukinnyi yagendaga ahindura intekerezo ndetse kugeza aho yasabye Police FC kuyisubiza amafaranga ariko ikanga ikavuga ko imukeneye.

Ubwo Police FC yiteguraga umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup na CS Constantine yo muri Tunisia, CIP Claudette Umutoni akaba umunyabanga wa Police FC yavuze ko impamvu Ojera atari ku rutonde rw’abakinnyi yatanze muri CAF ari uko azaboneka nyuma ya shampiyona yo mu Misiri yarangiye mu kwa 8, icyo bari bagikina.

Yagize ati "Ojera aracyakina shampiyona mu Misiri, izarangira mu kwa 8 mu matariki cumi na, bivuze ko adashobora gukina uriya mukino wenda ashobora gukina umukino wo kwishyura. Ntabwo yajya kuri ruriya rutonde kuko dukenera ibyangombwa bitandukanye nk’urupapuro rumurekura rero agikina ntabwo twashyiramo ibyo byose, ariko iyo dukinnye umukino wa mbere baduha umwanya wo gushyiramo abandi bakinnyi mu gihe tugiye gukina umukino kwishyura."

Shampiyona yaje kurangira ndetse Ojera yaje no mu Rwanda, gusa ntabwo aratangira akazi muri Police FC.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ojera yahishe Police FC ko mu masezerano yasinye muri El Mokawloon harimo ingingo zigaragaza uburyo niyitwara neza azahita yongera amasezerano y’umwaka bidasabye ibindi biganiro.

Police FC ntabyo yari izi, yo yari izi ko ari amezi 6 gusa. Iyi kipe yanagerageje gusabira uyu mukinnyi ITC (International Transfer Certificate) kugira ngo abe yakwimurwa muri shampiyona ya Misiri aza mu yo mu Rwanda ntibyakunda ari nabwo yahise imenya ko Ojera akiri umukinnyi wa wa El Mokawloon kuko bumvikanye ko asinye amezi 6 ariko ashobora kongerwa bidasabye ibindi biganiro mu gihe yaba yitwaye neza.

Kuri Police FC bivugwa ko igikurikiyeho ari ukureba uburyo uyu mukinnyi yabasubiza amafaranga bamuhaye kuko nta yandi mahitamo bafite.

Ojera biragoye yazakinira Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top