Siporo

Uko Johnathan McKinstry yubikiye imbehe Seif na Savio

Uko Johnathan McKinstry yubikiye imbehe Seif na Savio

Ibiganiro byari bigeze kure ndetse n’uwavuga ko byasaga n’ibyarangiye hagati ya Gor Mahia yo muri Kenya n’abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Niyonzima Olivier Seif na Nshuti Dominique Savio ntiyaba abeshye, gusa byaje gupfa ku munota wa nyuma ubwo umutoza wabifuzaga atandukanye n’iyi kipe.

Abakinnyi babiri, Niyonzima Olivier Seif usoje amasezerano muri Kiyovu Sports na Nshuti Dominique Savio uyasoje muri Police FC, bagombaga kwerekeza muri Gor Mahia umwaka utaha w’imikino, ni nyuma y’uko bifujwe n’umutoza Johnathan McKinstry.

Uyu mugabo ukomoka muri Ireland y’Amajyaruguru watoje Amavubi akayageza muri ¼ cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, yari yagiranye ibiganiro n’aba bakinnyi ndetse bisa n’ibyarangiye igisigaye ari uko bajya gushyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe.

Isosi y’aba bakinnyi yaje kumenekamo inshishi ubwo uyu mutoza yari amaze kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya, yahise asezera kuri iyi kipe avuga ko batazakomezanya kubera ko yamaze kubona akazi gashya, aho yamaze kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu ya Gambia.

Iyo bikunda bari kuba basanzemo abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bahakina, Emery Bayisenge ndetse na Sibomana Patrick Papy.

Umwaka utaha w'imikino Savio yagombaga kwerekeza muri Gor Mahia
Niyonzima Olivier Seif na we yagombaga kwerekeza muri Gor Mahia
Johnathan McKinstry ni we wifuzaga aba bakinnyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top