Siporo

Uko umugambi wo kwirukana Haringingo Francis waburijwemo

Uko umugambi wo kwirukana Haringingo Francis waburijwemo

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere nibwo inkuru yakwirakwiye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri mu nama rukokoma ishobora gufatirwamo umwanzuro wo gusezerera umutoza, Haringingo Francis.

Ni nyuma y’umusaruro mubi yagize bigatuma ikipe ubu isa n’iyavuye mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona.

Ibi byatumye noneho iyi kipe isa n’aho yifitemo ibice bibiri kandi bifite imbaraga igitutu kizamuka.

Bamwe bifuza ko uyu mutoza agomba kwirukanwa n’abamwungirije hagashakwa umutoza utoza imikino isigaye.

Niko gutegura inama ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 8 Gicurasi 2023 aho yagombaga kubera kuri Grazia Hotel ikitabirwa na bamwe mu bavuga rikijyana muri iyi kipe ndetse na komite nyobozi.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iyi nama yaje kuburizwamo ntiyaba ahubwo hakaba hari hateganyijwe inama ya komite nyobozi ya Rayon Sports gusa.

Bivugwa ko nubwo komite nyobozi yashyizwe ku gitutu cyo gusezerera umutoza ndetse na bamwe muri komite nyobozi bakaba ariko babibonaga, yaje gusanga atari cyo gihe cyiza kuko bashobora kubura intama n’ibyuma.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasanze bushobora kuba bwaba buhubutse kuko nubwo ikipe yavuye ku gikombe cya shampiyona ariko na none bafite urugamba rwa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro bagomba guhuramo na Mukura VS ejo ku wa Gatatu ndetse na tariki ya 13 Gicurasi 2023.

Kwirukana umutoza ikipe igeze muri iki cyiciro basanze byagira ingaruka mbi kuko byanahungabanya abakinnyi ubwabo bikazana umwuka utari mwiza cyane ko habura iminsi 2 gusa ngo bakine iki cyiciro.

Aha niho bahereye banga kwirukana uyu mutoza ni mu gihe uwo mugambi wari wanogejwe, gusa mu gihe Rayon Sports yasezererwa mu gikombe cy’Amahoro uyu mutoza yahita asezererwa nta nteguza.

Haringingo Francis yicariye ishyiga rishyushye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top