Siporo

Ukuri k’uburwayi bwa Uwayezu Jean Fidele bwatumye yegura muri Rayon Sports

Ukuri k’uburwayi bwa Uwayezu Jean Fidele bwatumye yegura muri Rayon Sports

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, ni bwo Uwayezu Jean Fidele yeguye ku mwanya wo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi.

Yeguye mu gihe mu kwezi gutaha k’Ukwakira 2024 ari bwo yari kuzasoza manda ye y’imyaka 4 yatorewe tariki ya 24 Ukwakira 2020.

Uwayezu Jean Fidele yeguye nyuma y’iminsi atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports kubera impamvu z’uburwayi kugeza aho ubu yagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda, amakuru avuga ko amaze icyumweru agiye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Jean Fidele afite ikibazo cy’umugongo, wamuzengereje akaba ari wo yagiye kwivuza kuko yari asigaye ababara cyane.

Uyu mugongo we ntabwo ari uwa vuba kuko no mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2023-24 hari ibikorwa bimwe na bimwe atagiye agaragaramo kubera kurwara, na bwo ni wo yari arwaye ariko akaba yaraje koroherwa akomeza ibikorwa bya Rayon Sports.

Muri uyu mwaka w’imikino byaje kuba bibi kurushaho, umugongo ukomeza kumubera ikibazo kugeza aho afashe umwanzuro wo kujya kwivuriza hanze ari nabwo yagezeyo asanga atakomeza kuyobora Rayon Sports bitewe n’uburwayi ahitamo kwegura.

Uwayezu Jean Fidele arwaye umugongo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top