Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni uko umufana ukomeye wa APR FC Munyaneza Jacques [Rujugiro] yaba yarahohotewe na Team Manager w’iyi kipe Ntazinda Eric.
Ibi bivugwa byabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024 nyuma y’umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona wabereye i Rubavu kuri Stade Umuganda aho APR FC yanganyije na Etincelles FC 0-0.
Nyuma y’uyu mukino Rujugiro wifuzaga guhita aza i Kigali kwitegura umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi wagombaga gutangira ku wa Mbere (ejo hashize) kuko ari we ushinzwe ibikoresho mu ikipe y’igihugu (Kit Manager).
Yifuje kuba yasaba lifuti ngo abe yamanukana n’ikipe ya APR FC, ubwo yari ageze ku modoka y’abakinnyi arimo yegera umuryango ngo asabe kumanukana n’abakinnyi nibwo ibi byose byabaye.
Amakuru avuga ko ari Eric Ntazinda ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya APR FC yahise amusumira aramuniga nk’uko umunyamakuru Taifa Bruno yabitangaje.
Rujugiro uzwiho gukunda APR FC amakuru avuga ko iki gikorwa cyamubabaje cyane, gusa Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira yahise ababwira ko bagomba kumumanukana akajya kwitegura akazi ke yagombaga kujyamo, ni ko guhita amanukana n’ikipe.
Munyaneza Jacques [Rujugiro] akaba yahakanye aya makuru avuga ko ari ikintu cyahimbwe.
Ati "ndabyutse mbona abantu benshi babinyandikiye bambaza uko meze ariko nta kintu cyabaye. Yansebeje asebya n’ikipe gusa ikibazo cyose cyanaba mu ikipe umuntu yagukemura kitagiye hanze."
Gusa nubwo yavuze ibi, amakuru na none ISIMBI yakuye mu bantu ba hafi b’uyu mufana ni uko yavuye i Rubavu atishimye hari ukuntu batumvikanye.
Ibitekerezo