Ukuri ku modoka ya Kiyovu Sports yishe umuntu, umushoferi wayo agafungwa
Imodoka y’ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe itwara abakinnyi b’iyi kipe yishe umumotari, ni mu gihe umushoferi wayo yahise atabwa muri yombi.
Ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 10 Gashyantare 2022 bibera kuri Station ya Essance Agaseke urenze gato Gatsata.
Amakuru avuga ko uyu mumotari yishe yari azanye umukanishi aje kuyikora kugira ngo isubire mu muhanda, uyu mumotari akaba yarahise afasha akazi uyu mumotari kugira ngo basubirane aho yari amukuye birangira imwishe, ni mu gihe umukanishi we yakomeretse.
Mu kiganiro umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yemeje aya makuru ko koko iyi modoka yahitanye umuntu, bakaba barimo bayikora ku kibazo cy’imyuka.
Ati “Yego ni ukuri. Impanuka yabaye ejo, ibera ahantu yari yagiye kunywa amavuta, hanyuma bashaka no kuyikora ku bijyanye n’umwuka, noneho igihe barimo kuyikora bazamura imyuka bayimanura, umuntu wari munsi y’imodoka iramutsikamira, ni uko byagenze.”
Yakomeje avuga koko uwo yishe ari umumotari warimo afasha umukanishi yazanye, gusa uyu mukanishi we yaje kurokoka ndetse akaba yahise ajya kwa muganga ameze neza.
Ati “yego ni umumotari nyine wari utwaye umukanishi wagombaga kujya gukora iyo modoka, noneho urumva hari utwo yamufashaga bose bari munsi y’imodoka, hanyuma uko bamanuraga imyuka bayizamura rero yo ihita imanuka imusanga hasi iramutsikamira ahita yitaba Imana.”
“Umukanishi we yakomeretse ariko n’ubu twanavuganaga nta kibazo gikomeye yari afite, yagombaga kujya kwa muganga bakareba ariko yambwiyeko nta kibazo afite kuko we bahise bamukuramo, ni ukubabara bisanzwe nta kindi kibazo.”
Yakomeje avuga ko umushoferi w’iyi modoka polisi yahise imufunga ubu bakaba barimo bamukurikirana. Polisi nayo ikaba yahise itangira iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka bahera ku kureba niba iyi modoka yaba yari ifite ubwishingizi bwose n’ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda.
Si ubwa mbere iyi modoka ikoze impanuka kuko na tariki ya 10 Ukuboza 2021 yakoze impanuka i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos igonga umuntu wagendaga n’amaguru ahita ajyanwa kwa muganga.
Ibitekerezo
ngamlje denl
Ku wa 26-03-2022Andika Igitekerezo Hano
pffs
Nsabimana
Ku wa 12-02-2022Umuryango Wuwo Muntuwitabye Imana Turawihanganishije
Nsabimana
Ku wa 12-02-2022Umuryango Wuwo Muntuwitabye Imana Turawihanganishije
Jolly
Ku wa 12-02-2022Sorry
Turinayo Benoit
Ku wa 12-02-2022Njyew nkumukunzi wa Rayon sport mbabjwe nibyago bya mukeba bihangane turabasengera bikemuke
Turinayo Benoit
Ku wa 12-02-2022Njyew nkumukunzi wa Rayon sport mbabjwe nibyago bya mukeba bihangane turabasengera bikemuke