Siporo

Umufana ukomeye wa APR FC n’Amavubi yitabye Imana

Umufana ukomeye wa APR FC n’Amavubi yitabye Imana

Umudage, Mike Feller benshi bazi nka "La Galette" wari umukunzi ukomeye cyane wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana azize uburwayi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023 nibwo iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye ko uyu mugabo nyiri "La Galette" ari nayo yitiriwe yitabye Imana.

Amakuru ISIMBI yakuye mu bantu b’inshuti za hafi z’uyu mugabo ni uko yari amaze igihe ajya kwivuza iwabo mu Budage, gusa akaba yitabye Imana ari mu Rwanda.

La Galette akaba yazize Kanseri yo mu muhogo yari amaze iminsi arwaye aho buri mezi 3 yajyaga mu Budage kwivuza.

Ni inkuru yababaje benshi mu bakunzi ba Siporo mu Rwanda kuko ni umwe mu bagabo bagaragaje ko bakunda ikipe y’igihugu Amavubi cyane, byari bigoye kuba Amavubi yakina ntarebe umukino wayo yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yayiherekezaga.

Yari kandi n’umukunzi ukomeye w’ikipe ya APR FC nayo yarebaga imikino yayo myinshi.

La Galette yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top