Umugaba w’ikirenga ndacyahari- KNC wavuze no ku byo guha akazi Jimmy Mulisa
Umuboyozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’ avuga ko nta biganiro na bito biraba hagati ye n’umutoza Jimmy Mulisa kugira ngo abe yaza gusimbura Casa Mbungo Andre, gusa ngo ni umutoza mwiza.
Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 nibwo Gasogi United yasezeye kuri Casa Mbungo Andre wari umutoza aho yerekeje muri Kenya gutoza ikipe ya Bandari FC aho yanerekanywe ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere.
Nyuma yigenda rya Casa Mbungo byahise bivugwa ko umutoza Jimmy Mulisa uheruka muri APR FC 2019, ari we ushobora kuragizwa iyi kipe.
Aganira n’urubuga rw’ikipe ya Gasogi United, KNC yavuze ko ubu nta kintu na kimwe cyatuma bihutira gushaka umutoza mushya.
Ati“ngira ngo uko biri kose ikipe ifite abatoza barenze umwe, ngira ngo itegeko ritanga iminsi 90 kuba umutoza mukuru yasimbuzwa uhereye igihe wenda umutoza mukuru yagendeye, uyu munsi shampiyona ntayihari kandi itegeko ryemerera umutoza wungirije gutoza iminsi 90, ubwo turakukiza itegeko rihari uretse ko nta n’ikibazo gihari kuko dufite abatoza beza.”
"Icy’ingenzi ni uko ingabo zihari, umugaba w’ikirenga aracyahari ari we njye, rero uziha amabwiriza ntabwo yabura(...) ariko iby’umutoza tuzabitekerezaho nko mu moera z’ukwezi kwa Kabiri."
Kuri Jimmy Mulisa yavuze ko ari umutoza mwiza ariko nta biganiro na bito biraba hagati y’impande zombi.
Ati“ Mu by’ukuri kugeza uyu munsi wa none njye ubwanjye nta biganiro ndagirana na Jimmy Mulisa bijyanye no kuri iyo ngingo. Ariko na none icya kabiri Mulisa ni umutoza mwiza tunagiranye ibiganiro ntacyo byaba bitwaye uretse ko nta byabaye. Sinzi aho abantu babivanye.”
Jimmy Mulisa yatoje amakipe atandukanye nka Sunrise FC yanabereye umuyobozi wa tekinike, yatoje APR FC batandukanye muri 2019, ubu nta kazi afite akaba ahugiye mu gutoza abana bo mu irerero rye rya Umuri Soccer Academy.
Ibitekerezo