Umugabo uvuga ko ari se wa Kagere Meddie yateje impaka muri Tanzania
Impaka ni nyinshi muri Tanzania, nyuma y’uko habonetse umugabo witwa Vedasto Katologi akavuga ko ari we se wa rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Simba SC, Meddie Kagere, benshi baribaza niba ari byo cyangwa ari ugushaka imitungo y’uyu mukinnyi umaze kwandika izina muri Afurika.
Nk’uko Katologi yabitangarije Global TV, avuga ko yagiye mu rukundo n’umukobwa w’umugandekazi atibuka izina rye bityo akaba akeka ko ari we wabyaye uyu rutahizamu.
Ati“hari umukobwa w’umugande wari waraje mu gace k’iwacu(…) twagiye mu rukundo mu gihe cy’ukwezi kumwe nyuma arambwira ngo aratwite, nahise nsubira mu kazi Dodoma tuburana gutyo kuko na telefoni zari zitaraza.”
Abantu nibo bamubwiye ko asa na Kagere yigira inama yo kumushaka ariko ntibabonana kuko ubuyobozi bwa Simba SC bwamubwiye ko Kagere yavuze ko nta bavandimwe agira muri Tanzania bose baba Afurika y’Epfo.
Ati“nyuma y’uko Meddie agiye muri Simba nakiriye amakuru avuye mu bantu batandukanye cyane ko njye imipira ntiyirebaga, bambwira ko dusa ntangira kuyireba kubera umwana wanjye(Kagere). Kagere naramuvugishije ambwira ko azanyoherereza itike nkaza kumureba ariko yageze aho aranyihorera nanamuvigisha ntansubize.”
“Nashatse tike nza Dar es Salaam kugira ngo mbonane na we, nabonanye na manager wa Simba SC arambwira ngo Kagere yavuze ko nta bavandimwe afite Tanzania, abavandimwe be baba Afurika y’Epfo.”
Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere Meddie ni muntu ki? Yahuriye he na nyina?
Vedasto Katologi uvuga ko ari se wa Kagere yavukiye Tanzania mu Ntara ya Kagera akarere ka Bukoba, yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1960.
Mu 1984 nibwo avuga ko yahuye n’umukobwa w’umugandekazi wari waje kubasura iwabo muri Bukoba(ari we avuga ko ari nyina wa Kagere), avuga ko bagiye mu rukundo mu gihe cy’ukwezi kumwe kuko yari avuye Dodoma aje iwabo mu kiruhuko cy’akazi.
Muri icyo gihe cy’ukwezi bamaranye yamubwiye ko ashobora kuba afite inda ye, icyo gihe ngo iminsi yo gusubira ku kazi yari igeze asubira mu kazi amusigaho ndetse ntiyongera kuvugana na we kuko na telefoni icyo gihe ntazari zihari.
Akomeza avuga ko atigeze yongera kuvugana na we kugeza ubwo Kagere aje muri Tanzania gukinira Simba SC, abantu bakamubwira ngo hari umukinnyi waje muri Tanzania basa cyane, akababwira ko bidashoboka ndetse ko atajya areba ibintu by’umupira.
Bamubwira kuwukurikira akareba kuko bishoboka ko yaba ari n’umwana we kuko basa cyane, nibwo yatangiye gukurikirana na we asanga koko basa, abantu bamugira inama yo kuba yajya kumureba.
Bamubwiye ko ashobora kuba yarahuye na nyina wa Kagere akaba arimo abibahisha, we ababwira ko hari umukobwa w’umugande bakundanyeho ariko atamwibuka, bamugira inama yo kuririra kuri icyo kintu akajya kureba Kagere Meddie.
Ahamyaka ko yavuganye na Kagere akamubwira ko azamwoherera itike akaza kumureba ariko ntabikore we agakeka ko ari ukubera akazi kenshi, nibwo yafashe umwanzuro wo kujya kumureba akabonana n’ubuyobozi bwa Simba SC ariko Kagere ntibabonane.
Avuga ko adakeneye imitungo ya Kagere kuko hari urwego amaze kugeraho icyo ashaka ari ukumenyena na we, byaba ngombwa bakaba bapima DNA akamenya niba koko ari umwana we.
Ibitekerezo