Siporo

Umuhanzi rurangiranwa muri Afurika ategerejwe i Kigali

Umuhanzi rurangiranwa muri Afurika ategerejwe i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria wanditse izina muri Afurika yose, Joeboy agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Ni mu gitaramo cyiswe ’Kigali Fiesta Live Concert’ cyateguwe na East Africa Promoters cyagombaga kuba cyarabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

Ku munota wa nyuma iki gitaramo cyari giteganyijwe tariki ya 23 Nyakanga 2022 cyaje gusubikwa aho Joeboy yagombaga gufashwa n’abahanzi nka; Bruce Melodie, Davis D, Christopher, Bushali, Juno Kizigenza, Chris Eazy na Kenny Sol.

EAP ikaba yamaze kwemeza ko iki gitaramo kizaba tariki ya 3 Ukuboza 2022 kibere muri Kigali Arena.

Joeboy yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Sip’, ‘Beginning’, ‘Baby’ na ‘Nobody’ yahuriyemo na Mr Eazi na Dj Neptune na we uheruka mu Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 24 yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi.

Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya emPawa Africa.
Yize muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Imicungire y’Abakozi.

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s "Banku" Music.

Joeboy yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri Gashyantare 2020 ubwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction.

Joeboy agiye kugaruka gutaramira i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top