Siporo

Umuhungu Katauti na Oprah yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kugaragara mu mishanana (AMAFOTO +VIDEO)

Umuhungu Katauti na Oprah yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kugaragara mu mishanana (AMAFOTO +VIDEO)

Krish Ndikumana umwana w’ikinege w’umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, Irene Uwoya wamamaye nka Oprah yabyaranye na Ndikumana Hamad Katauti yishimiwe na benshi nyuma y’uko nyina amugaragaje mu mishanana.

Katauti wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana mu Gushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye.

Oprah ukunda kuvuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo umwana we abeho yishimye, yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yasangizaga abamukurikira amashusho ya Krish n’amafoto ye mu mishanana.

Yashyizeho amafoto y’uyu muhungu maze aherekezwa n’amagambo avuga ko ahora asaba Imana kumurinda ikibi.

Ati "Buri gihe nshima Imana ku bw’iyi mpano... Imana ikurinde ikibi cyose Krish wanjye."

Ayo mafoto yari yabanjirijwe n’amashusho ye mu mushanana maze aherekezwa n’amagambo agira ati "umunyarwanda wanjye."

Yazamuye amarangamutima ya benshi barimo n’ibyamamare muri Tanzania nka Wema Sepetu wahise avuga ati "ni keza", undi mukinnyi wa filime muri iki gihugu, Aunty Ezekiel na we yaje ashyiraho imitima myinshi.

Si aba gusa kuko nk’uko bigaragara mu bantu bagiye bavugaho bagiye bagaragaza ukuntu bishimiye uyu mwana ufite amaraso y’u Rwanda arimo akura vuba.

Ndikumana Hamad Katauti wakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports mu Rwanda yanapfuye ari umutoza wa yo, Anderlecht na KAA Gent zo mu Bubiligi, Omonia Nicosia yo mu Bugereki n’izindi, yashakanye na Irene Uwoya muri 2008 baza gutandukana muri 2013.

Ndikumana Krish umuhungu wa Katauti na Oprah
Mu mishanana yari aberewe
Aya mafoto ye yazamuye amarangamutima ya benshi
Nyina yavuze ko ahora asaba Imana ngo izamufashe imurindire umwana ikibi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top