Umukinnyi Benjamin Mendy yavuze ko yaryamanye n’abagore ibihumbi 10
Umukinyi wa Manchester City Benjamin Mendy yabwiye umukobwa yafashe ku ngufu ko yaryamanye n’abagore ibihumbi 10.
Nk’uko BBC ibitangaza, uyu mukinnyi w’imyaka 28 aregwa kuba yarafashe ku ngufu uyu mugore, icyo gihe yari afite imyaka 24, mu nzu ye iri Mottram St Andrew mu karere ka Cheshire, hari mu Kwakira 2020.
Aregwa kandi kugerageza gusambanya ku ngufu undi mugore wari ufite imyaka 29 icyo gihe, na we avuga ko hari hashize imyaka ibiri amufatiye mu rugo iwe.
Benjamin Mendy akaba ahakana ibi byaha byose aregwa avuga ko ari ukumubeshyera.
Inteko y’abacamanza igizwe n’abagore batandatu n’abagabo batandatu babwiwe n’umucamanza ufite uru rubanza Stephen Everett, ko basanze ibyaha abandi bagore barega uno mukinyi mpuzamahanga w’Umufaransa bitamuhama, nyuma y’urubanza rwarangiye mu kwa Mbere uno mwaka.
Yabwiye inteko y’abacamanza ko Urukiko rwananiwe ufata umwanzuro ku byaha bibiri aregwa, icyo gufata ku ngufu no kugerageza gufata ku ngufu, ibyatumye asubira kuburanishwa kuri ibi byaha.
Uwo mucamanza yababwiye ko batagendera ku byavuzwe rubanza rushize cyangwa ku makuru anyuzwa mu binyamakuru, ahubwo bagendera ku mategeko, ibimenyetso n’ingingo zitangwa mu rubaza.
Afungura urubanza, Benjamin Aina KC, yagize ati: "Benjamin Mendy ni umukinyi w’umupira w’amaguru yari afitaniye amasezerano Manchester City FC"
"Yashoboraga kuba afite iminsi mikuru n’ibirori mu rugo rwe, The Spinney, i Mottram St Andrew muri Cheshire. Yakiraga abashyitsi b’abagore n’abagabo mu birori bye."
"Abamurega bemeza ko inshuro ebyiri, Mendy yakoze kuri babiri mu bashyitsi be b’abagore."
"Ubwa mbere, yagerageje gusambanya ku ngufu umushyitsi w’umugore, umugore A."
"Ikindi gihe yasambanije ku ngufu umushyitsi w’umugore muri kimwe mu byumba bye, umugore B”.
Aina yavuze ko Mendy yabonanye ubwa mbere n’uyu mugore A, umunyeshuri w’Umwongerezakazi, bahuriye mu kabari i Barcelona mu mpera za 2017 akaba yarahise akundana n’umwe mu nshuti za Mendy
Bakomeje kuvugana nyuma y’umwaka, uyu mugore yateguye kubonana n’inshuti ya Mendy bahuriye kwa Mendy.
Bukeye mu gitondo, uyu mugore avuye koga, Mendy yagiye mu cyumba cy’uyu mugore yambaye akenda k’imbere kandi igitsina cye cyafashe umurego nk’uko byabwiwe Urukiko.
Mendy aregwa ko yahise afata uyu mugore amuryamisha ku gitanda ashaka kumufata ku ngufu undi amubwira ko yasigaho.
Nyuma y’imyaka ibiri, wa mugore B yasohokanye na bagenzi be mu kabari ahitwa Alderley Edge muri Cheshire, hafi yo kwa Mendy, hanyuma uno mukinnyi arabatumira mu rugo rwe.
Uyu mugore B avuga ko bageze kwa Mendy maze akamwaka telefoni ye agahita yirukira mu cyumba ari ho yahise amusanga amusaba telefoni ye.
Mendy yamusabye gukuramo imyenda ye kuko ashaka kumureba gusa, undi yarabikoze maze Mendy ahita ajugunya telefoni ku buriri, agiye kuyifata Mendy amuturuka inyuma amufata ku ngufu.
Aina yabwiye Inteko iburanisha ati "aha Mendy yasubiye inyuma amubwira ko ajunjamye (shy)."
Mendy ngo yunzemo amubwira ati "nta kibazo, naryamanye n’abagore 10,000".
Gusa ibi byaha byose Benjamin Mendy akaba yarabihakanye avuga ko bamubeshyera.
Ibitekerezo