Umukinnyi Meshack yasobanuye iby’impanuka yari umutwaye ubuzima, yatangiye inzira yo kwiyubaka(VIDEO)
Rwampungu Meshack wahoze ari umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya KBC, ubu yatangiye inzira yo kwiyubaka nyuma yo kurokoka impanuka ahamya ko yatumye asogongera ku rupfu ikamusigira ubumuga bukomeye.
Muri 2015 nibwo Rwampungu Meshack yakoze impanuka ari kumwe n’ikipe ya Kigali Basketball Club(KBC) yakiniraga bagiye gukina i Huye na UR Huye, iyi mpanuka yahitanye umwe mu bakinnyi bakinanaga witwa Rutayisire Guy, we imusigira ubumuga aho ubu agendera mu kagare kuko yavunitse uruti rw’umugongo.
ISIMBI yasuye uyu musore, avuga byinshi ku buzima bwe nyuma yo gukora impanuka kugeza ubwo yamaze kwiyubaka akaba amaze gushinga Salon yogosha.
Ku munsi w’imapnuka Meshack avuga ko imodoka yagombaga kubatwara nk’abakinnyi itabonetse aho yari yagiye mu Kagera bakababwira ko babafatira amatike muri bisi isanzwe, kuko bari 14 gusa bababwira ko babongereramo abagenzi basanzwe kuko imodoka itagenda ituzuye.
Ati”hari ku Cyumweru, harimo abantu benshi batandukanye abagiye gusenga, gusura abana, noneho abakinnyi tugashaka imyanya yo ku idirishya(…) twaragiye tugeze Kamonyi ahantu hitwa mu Nkoto hazamuka gato, nibwo twazamutse tunyura ku modoka yari ituri imbere gato, abakinnyi bamwe bari muri telefoni, twanyuze kuri izo modoka noneho ruguru harimo kumanuka fuso yikoreye amatafari, twakubitanye turambarana ibyakurikiyeho ntawakubwira ngo arabizi.”
Avuga ko mbere n’ubundi ari uko nta kintu amuntu aba atekereza ariko mbere y’impanuka n’ubundi yabonaga bagenzi be batishimye, na we ku giti cye ngo yari akonje yumva atameze neza.
Uretse Guy bakinanaga witabye Imana, mu bagenzi abantu benshi bahasize ubuzima.
Kugira ngo arokoke avuga ko ahanini byatewe n’uko yari yicyaye inyuma ku idirishya.
Ati” imodoka yibirinduye inshuro 3 hepfo y’umuhanda. Njyewe kugira ngo nzazamuke urumva nari nicaye inyuma, akadirishya ibirahure byavuyemo nsa nunyuramo ariko kuko kari gato mfatwa mu rukenyerero uko imodoka yibaranguraga narihinnye urutirigongo ruraturika, ngira ikibazo mu rutiringongo. Nzazamutse mbona ibitaka ibyatsi, ukabona ipine hafi y’ugutwi, ibyuma.”
“Nabonye umuntu wambaye bote abandi bari babakuyemo barimo babahungiza, mubonye ndatabaza aravuga ngo muze mutabare umuntu imodoka yamutsikamiye. Haje abantu baravuga ngo mureke tubare 3 tuyimukureho, barabara nibwo umuntu yakuruye amaguru nahise numva ko mu rutirigongo harimo ikibazo gikomeye. Gusa nagize Imana nta kibazo nari nagize mu mutwe.”
Iyi mpanuka kandi yatumye avunika ukuboko kw’ibumoso, imbavu zinjira mu bihaha aviramo imbere abantu batabizi, bahise babatwara CHUK.
Bamukoreye isuzuma basanga ukuboko kwacitse n’urutiringo ariko ibihaha ntibabimenya bakabona araruka amaraso bagakeka ko yaba yanyweye amaraso y’abandi bitewe n’impanuka, bahise bamwohereza Faisal kuko yari afite ikibazo cyo guhumeka gikomeye kandi bo babona ntacyo bamufasha.
Ageze Faisal nibwo basanze afite ikibazo mu bihaha ndetse n’amaraso yatangiye kubamo menshi ndetse ashobora no guhita apfa, bamutobora ku ruhande kugira ngo ayo maraso avemo, nyuma yo kuvamo bamubwira ko atabagwa adahumeka neza babanza kureka ngo akire ahumeke neza babone kumubaga.
Nyuma yo gukira yaje kubagwa bagatunganya umugongo basanze umusokoro uhuza umugongo n’amaguru waracitse kandi utajya usimbuzwa iyo wangiritse, bamubwiye ko atazongera kugenda.
Ati”urabona urutirigongo gutegana n’umukondo niho byacikiye, aho bicikiye hepfo niho hagira ikibazo ntihakore, hejuru hagakora, rero iyo uwo musokoro wacitse igice cyo hasi yaho wacikiye ntihakora niyo mpamvu guhagarara bitakunda.”
Nyuma yo gusanga ko ubuzima bwe ari mu igare yatangiye gutekereza uko yabaho nta muntu agoye cyane mu buzima bwe.
Ati”Nasigaranye amahitamo abiri, kuryama mu rugo no kuba nagerageza ibishoboka byose. Uku meze bigusiga nta mahitamo ufite urarwana cyangwa ugapfa. Ikigiterekezo cyaje nyuma yo gusanga ngiye kuba umuzigo ku muryango no mu nshuti ku buryo numbona akambona muri iyo shusho.”
Muri 2019 Meshack wari warigeze yogoshaho bakiri abanyeshuri, yatangiye kogosha kuri murumuna we ndetse n’abandi baturanye abogoshera ubuntu ariko intego ari ukwihugura kugeza aho batangiye bamwe kugenda bamwishyura.
Yashinze iyi Salon de Coifure yayishinze afashinjwe n’abanyeshuri, abakinnyi bakinanaga babigizemo uruhare.
Ati”nagize igitekerezo ariko nsanga gisaba amaranga menshi, abakinnyi noneho baravuga ngo ese nta kuntu watangira niyo abakinnyi twakishyira hamwe tugatanga utuntu duke duke ariko ukaba ushinze agasalo ukaba witeza imbere, abakinnyi bakora gurupe bishyira hamwe ariko ubuzima bw’abakinnyi kubera coronavirus ntibwari bumeze neza.”
“Nanjye ntangira kugira kwegera za nshuti za hafi zinyumva mbagezaho igitekerezo mfite ariko mbabwira ko ntarimo kubegera mfite ubusa ko hari amafaranga make mfite barabyishimira.”
Mu rwego rwo kubereka ko adakina yahise yishyura inzu amezi 3 noneho abegera hari icyo afite nabo barabyishimira batangira kumuha amafaranga atangira kwiyubaka gake gake.
Ubu muri Salon ye aracyayubaka harimo intebe imwe arabura izigera kuri 7, arasaba abantu kumufasha akaba yabona uko yakuzuza Salon ye ikajya ku rwego yishimira ku buryo n’abantu bazajya baza bamugana bazayishimira. Ushaka kugira icyo wamufasha wamuvugisha kuri 0784841728
Rwampungu Mechack yize amashuri yisumbuye i Rwamagana muri Agahozo-Shalom Youth Village), akomereza mu ya kaminuza muri ULK (Kigali Independent University) aho yigaga Computer Science, akaba yarasozaga umwaka wa mbere.
Rwampungu kuri ubu ni kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Wheelchair Basketball. Nubwo uyu mukino umaze igihe gito utangiye, ari mu bagize uruhare mu iterambere ryawo.
Ibitekerezo