Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Rafael York yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we (AMAFOTO)
Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira Gefle IF, Rafael York yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Elin Rombing.
Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo uyu mukinnyi ukina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yasabye uyu mukobwa kuzamubera umugore undi na we arabyemera.
Elin Rombing bagiye kubana akaba na we ari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho akinira ikipe ya IK Uppsala mu cyiciro cya mbere muri Sweden.
Uyu mukobwa akaba ari umunya-Sweden, amakuru avuga ko yari amaze igihe kinini akundana na Rafael York.
Rafael York yambitse impeta umukunzi we nyuma y’uko yateganyaga gukora ubukwe mu mpera z’umwaka ushize nk’uko yari yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI, ntibyakunze akaba yarabwimuriye muri uyu mwaka.
Rafael York yatangiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi muri 2021. Avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na se ukomoka muri Angola.
Ibitekerezo
UFITINEMA GABRIEL
Ku wa 30-04-2023Ndabakunda Kandi nkunda namakuru mutugezaho , mfite impano idasanzwe mwitangaza makuru , nimumbabarire mumpfashe 0784034466
UFITINEMA GABRIEL
Ku wa 30-04-2023Ndabakunda Kandi nkunda namakuru mutugezaho , mfite impano idasanzwe mwitangaza makuru , nimumbabarire mumpfashe 0784034466