Siporo

Umukinnyi w’Umunyarwanda wakiniye APR FC yimukiye muri Amerika

Umukinnyi w’Umunyarwanda wakiniye APR  FC yimukiye muri Amerika

Nkomezi Alex wakiniye amakipe arimo APR FC, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze umugore we Murinda Nome Claudine.

Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze za Amerika aho umugore we amaze imyaka 15 atuye.

Agiye nyuma y’uko mu Kuboza 2020 basezeranye mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana.

Muri Nyakanga 2022 nibwo indi mihango y’ubukwe yari isigaye yabaye.

Nkomezi Alex yamenyakanye cyane mu ikipe ya Mukura VS yahesheje Igikombe cy’Amahoro cya 2018, 2019 yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, yaje kuyivamo nyuma y’umwaka umwe asubira muri Mukura VS.

Nkomezi yaraye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Nkomezi asanze umugore we muri USA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top