Siporo

Umukinnyi w’umunyarwanda yakatiwe igifungo cy’imyaka 3

Umukinnyi w’umunyarwanda yakatiwe igifungo cy’imyaka 3

Salomon Oleko usanzwe ari umukinnyi wa La Jeunesse mu cyiciro cya kabiri yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 harimo umwe usubitswe kubera gukubita no gukomeretsa umusifuzi.

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri wahuje La Jeunesse na AS Muhanga tariki ya 3 Werurwe 2023 aho AS Muhanga yatsinze 1-0.

Ni umukino wasojwe n’imvururu zikomeye aho abakinnyi ba La Jeunesse batishimiye imisifurire bagiye gukubita abasifuzi basifuye uyu mukino.

Ibi byaje kurangira umwe mu basifuzi abigenderamo arakubitwa ndetse aranakomeretswa.

Izi mvururu zatangiye mu mukino hagati, ubwo umusifuzi w’igitambaro Ruhumuriza Pacifique, yangaga igitego cya Nshimiye Saidi avuga ko yaraririye, yagiye gusagarira umusifuzi maze ahita amuha ikarita itukura.

Imvururu zakomeye nyuma y’umukino ari nabwo umusifuzi yakubiswe. Iki kibazo cyatangiye gukurikiranwa ndetse kigezwa mu rukiko aho nyuma y’iperereza ryakozwe maze Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rusanga Salomon Oleko ahamwa n’icyaha maze akatirwa igifungo cy’imyaka 3 kirimo umwe usubitswe ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Umusifuzi yakuwe mu kibuga ateruwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kafa
    Ku wa 21-04-2023

    Nibyiza nabandi babitekereza bumvireho

  • Kafa
    Ku wa 21-04-2023

    Nibyiza nabandi babitekereza bumvireho

IZASOMWE CYANE

To Top