Siporo

Umukinnyi wa APR BBC yakoze ubukwe

Umukinnyi wa APR BBC yakoze ubukwe

Kubanatubane Jean Philippe umukinnyi w’ikipe ya APR BBC yakoze ubukwe n’umukunzi we Umutoni Sarah.

Imihango y’ubukwe bwabo ikaba yabanjirijwe no gusezererana imbere y’amategeko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, byabereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.

Nyuma hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Kicukiro mu Busitani bwa Hope (Hope Garden).

Indi mihango y’ubukwe ikaba izaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2022, bakaba bazasezerana imbere y’Imana muri EPR Kamuhoza, Kimisagara. Nyuma y’iyo mihango abatumiwe bazakirirwa muri Hope Gorden Kicukiro.

Jean Philippe na Sarah bakoze ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top