Umukinnyi wa APR FC ukina hagati mu kibuga, Mugisha Bohneur bakunze kwita Casemiro yaraye akoze impanuka ya moto aho yahise ashyirwaho sima ku kuguru.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi mpanuka yaraye ibaye ku mugoroba w’ejo hashize, ni nyuma y’uko APR FC yari imaze gutanga akaruhuko ku bakinnyi mbere y’uko bakomeza imyitozo.
Nyuma y’uko ikipe ivuye muri Tunisia, ejo bahawe akaruhuko kazarangira ku wa Kane, uyu mukinnyi rero akaba yaje gukora impanuka ya moto yabereye i Kanombe.
Yagize ikibazo ku kuguru kw’iburyo akaba yahise ajya kwa muganga bamushyiraho sima. Amakuru avuga ko bazayikuraho nyuma y’ibyumweru bibiri.
Bivuze ko atazaboneka ku mukino ufungura shampiyona ya 2021-22 APR FC izakinamo na Gicumbi FC ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021.
Ibitekerezo