Umukinnyi wa MukuraVS watereye ivi imbere y’inteko y’Umwami bigatungura benshi, yakomoje ku kiguzi byamutwaye (AMAFOTO)
Umukinnyi wa Mukura VS, Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme, yatunguye benshi ubwo yatereraga ivi umukunzi we Dusenge Redempta mu Rukari i Bwami, igikorwa cyatunguye benshi, we akavuga ko cyamuhenze.
Uyu mukinnyi ubwo amafoto yajyaga hanze ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere, byatunguye benshi uburyo yatereye ivi, agasaba Redempta ko bazabana ahantu nka hariya hazitse amateka.
Kuba ntawari wakabikoze, ntibivuze ariko na none ko umuntu atabisaba ngo abyemererwe, gusa bitewe n’amateka ari kuri iyi Ngoro iri Nyanza, benshi bumvaga ko bidashoboka.
Mu kiganiro Kigeme yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’imyaka 5 bakundana.
Ati "Redampta nanjye twari tumaze imyaka igera muri 5 dukundana. "
Icyo yamukundiye cyatumye yumva yazamubera mama w’abana be, ngo ni imico ye.
Ati " ibyankuruye kuri we ni byinshi ariko icy’ingenzi cyatumye numva yazambera umugore, ni imico ye."
Avuga ko guhitamo kumwambikira impeta mu Rukari i Bwami, imbere y’Inteko y’Umwami (Intebe y’Umwami), yabanje kuganira na we yumva ahantu akunda asanga ari ho.
Ati "twaricaye turaganira twungurana ibitekerezo, buri umwe avuga uko abyumva n’undi uko abyumva birangira nsanze ari ho akunda."
Avuga ko kugira ngo bibere ku Ngoro y’Umwami ari igikorwa cyabahenze nubwo atifuza gutangaza amafaranga nyirizina cyatwaye, gusa ngo na none ari munsi y’ibihumbi 500.
Ati "nk’uko mubizi hari amafaranga wishyura kugira ngo usure hariya hantu, no kwifotoza si ubuntu, urumva byajemo amafaranga menshi. Igiciro ni kinshi ntabwo ndibugitangaze, byangoye ariko ndabikora, gusa ntabwo agera mu bihumbi 500."
Ndizeye Innocent [Kigeme], ni umukinnyi wa Mukura VS akaba asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Mukura VS.
Ibitekerezo