Siporo

Umukinnyi wa nyuma wari utegerejwe mu Mavubi yaraye ahageze(AMAFOTO)

Umukinnyi wa nyuma wari utegerejwe mu Mavubi yaraye ahageze(AMAFOTO)

Umunyezamu w’ikipe ya Tusker FC muri Kenya, Emery Mvuyekure ni we mukinnyi wa nyuma wari utegerejwe mu mwiherero w’Amavubi yitegura Mozambique na Cameroun, akaba yaraye awugezemo.

Uyu mukinnyi akaba yagezemo nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe yari yafashije ikipe ye ya Tusker FC kunganya na City Stars 2-2.

Emery Mvuyekure akaba ari mu bakinnyi 8 bakina hanze umutoza Mashami Vincent yahamagaye azifashisha kuri uyu mukino, muri bo 2 ari bo Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin ntibazaboneka bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ziri mu bihugu bakinamo.

Abandi uko ari 5 bayobowe na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, Nirisarike Salomon, Kagere Meddie, Rubanguka Steve na Yannick Mukunzi bari barahageze.

Emery Mvuyekure na we akaba yaraye ahageze aho yahise yishyira mu kato akaba ategereje ibisubizo bya Coronavirus, nibasanga ari muzima arahita ajya mu bandi atangire imyitozo.

Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

Emery Mvuye mu modoka agera kuri hoteli Amavubi acumbitsemo
Ni we mukinnyi wa nyuma Amavubi yari ategereje
Apimwa umuriro n'ababishinzwe
Emery Mvuyekure yiyandika ko yinjiye muri hoteli Amavubi arimo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top