Umukinnyi w’umurundi Said Ntibazonkiza yateguje Yanga ko agiye kuyitendeka ku gakanu
Umukinnyi w’umurundi Said Ntibazonkiza yamenyesheje Yanga ko igomba kwitegura ko nyuma yo kwishyura umutoza Luc Eymael na we bagomba guhita bamwishyura umushahara we yagiye adahawe.
Ni nyuma y’uko ikipe ya Yanga muri Tanzania imenyeshejwe na FIFA ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kubera ideni bafitiye uwahoze ari umutoza wayo, umubiligi Luc Eymael ibihumbi 71 by’amadorali.
Luc Eymael yasezerewe na Yanga muri Nyakanga 2020 ashinjwa kuvuga amagambo yuzuyemo irondaruhu ku bafana b’iyi kipe, nyuma y’uko umugore we yari yatangaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uyu Mubiligi yajyanye ikirego mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ashinja Yanga kumwirukana mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse iyi kipe itegekwa kumwishyura miliyoni 148 Frw bitarenze tariki 30 Kanama 2022.
Uyu mutoza yumvikanye na Yanga ko bamwishyura mu bice, gusa Yanga yaje kwishyura ibice bibiri gusa imusigaramo ibihumbi 99 by’amadorali ari nabwo mu ntangiriro z’uyu mwaka yongeye gutanga ikirego muri FIFA bavuga ko yatinze kwishyura.
Muri icyo gihe Yanga yahise yishyura ibihumbi 33, umwanzuro wa FIFA waje uvuga ko iyi kipe ihagaritswe kwandikisha abakinnyi mu gihe itarishyura ibihumbi 66 by’amadorali bisigaye kongeraho ibihumbi 5 by’amadorali nk’amande y’ubukererwe.
Mu gihe batarakiranuka n’iki kibazo, umurundi ukinira Simba SC, Said Ntibazonkiza yabamenyesheje ko na we mu gihe bazaba barangizanyije na Luc Eymael na we bamwitega.
Ni mu butumwa yanyujije ahatangirwa ibitekerezo (comment) kuri post Yanga yari yashyize kuru Facebook.
Ati "Nari nziko murimo kurekura abakinnyi gusa kumbe mwabujijwe kwandikisha abakinnyi bashya, niyo mpamvu nigendeye mbere na n’ubu amadeni yanjye ntarishyurwa."
"Nimurangizanya n’umutoza kumwishyura nanjye ndasaba imishahara wanjye mbishyuza."
Said Ntibazonkiza yakiniye Yanga kuva mu Kwakira 2020 kugeza mu mpeshyi ya 2021 ari bwo yahitaga ajya muri Geita Gold yakiniye amezi 6 maze mu Kuboza 2022 ahita asinyira Yanga.
Ibitekerezo
Bilali Mahmoud NDAYIZEYE
Ku wa 4-07-2023Sinzi ko mwaba mwihenze kuko avuye muri Geita Gold nibwo yasinya muri SIMBA SC.
Hanyuma rero ibitari ibyawe ntubyibikaho, ubwo rero batagerezwa kuzamwishyura umushahara kuko yarakoze.
Nkaba ndi mu Burundi-Kayanza