Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal itike ya make yagizwe ibihumbi 5
Rayon Sports yamaze gushyira hanze ibiciro byo ku mukino wayo na Al Hilal aho itike ya menshi ari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup aho Rayon Sports izakiramo Al Hilal Benghazi yo muri Libya ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.
Iyi kipe ikaba yamaze gushyira hanze ibiciro byo kuri uyu mukino aho muri VVIP ari ibihumbi 50, VIP abazagura mbere ni ibihumbi 25 n’aho umunsi w’umukino ni ibihumbi 30, ahatwikiriye itike irimo kugura ibihumbi 10 umunsi w’umunsi w’umukino izaba ari ibihumbi 15, ahasanzwe ubu itike irimo kugura ibihumbi 5 ariko k’umunsi w’umukino izaba igura ibihumbi 8.
Ibitekerezo