Siporo

Umukino wa Rayon Sports tuzatanga 200% - Taddeo Lwanga

Umukino wa Rayon Sports tuzatanga 200% - Taddeo Lwanga

Umukinnyi w’Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga yavuze ko umukino wa Rayon Sports bafite mu mpera z’iki cyumweru biteguye gutanga 200%.

Uzaba ari umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, aho Rayon Sports ari yo izawakira ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00’.

Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga yavuze ko ikintu kirimo kubafasha ari uko bafata umukino ku mukino, aho nyuma gutsinda Etoile del’Est, ubu hakurikiyeho Rayon Sports.

Ati "Nk’uko nabikubwiye turimo turafata umukino ku mukino, ubu turangizanyije na Etoile del’Est, ubu noneho tugiye kwitegura Rayon Sports."

Uyu mukinnyi uzaba ukina umukino we wa 3 uhuza APR FC na Rayon Sports, aho uwa mbere ari uwo batsinzwe 3-0 muri Super Cup ndetse n’uwo banganyije 0-0 mu gice kibanza cya shampiyona, yabwiye ISIMBI ko abakunzi b’iyi kipe bakwitega ko bazatanga byose kugira ngo babawutsinde.

Ati "Bitegure umukino mwiza. Umukino wa Rayon Sports tugomba gutanga 200%."

Yakomeje avuga ko bataratwara igikombe cya shampiyona nubwo benshi bamaze kukibaha kubera ko barusha Rayon Sports ya kabiri amanota menshi.

Ati "Ntabwo birarangira, tugomba gutsinda kugeza tunonye amanota atwemerera kwegukana shampiyona. Tugomba gutsinda kugeza twegukanye shampiyona."

Amakipe yombi agiye guhura APR FC ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 55, Rayon Sports ya kabiri ikaba ifite amanota 45.

Taddeo Lwanga yavuze ko biteguye gutanga ibishoboka byose ngo batsinde Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • TUBISABIMANA INNOBENT
    Ku wa 6-03-2024

    NTAKUNDI NATWETUBA TEGEREJENU MUTIMAMWI ZATUNITEGU YEGUPFU NYIKIRAREYO IBYIKWIYE NTIMUZA TUMETUYISO NDEKA MUZAYIHA NEMWIHANI KIYEPETU BARINYUMA

IZASOMWE CYANE

To Top