Siporo

Umuntu aje akagubitira iwanyu aba agusuzuguye... Muri iyi minsi ntibishoboka - Haruna Niyonzima

Umuntu aje akagubitira iwanyu aba agusuzuguye... Muri iyi minsi ntibishoboka - Haruna Niyonzima

Kapiteni w’ikipe y’iguhugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima nyuma yo kubona amanota 3 kuri Mozambique avuga ko nta bintu byinshi afite byo kuvuga, gusa ngo bafashe umwanzuro ko nta kipe izongera gupfa kubatsindira mu rugo.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu, Amavubi yakinnye na Mozambique umukino wo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umukino warangiye ku ntsinzi y’Amavubi y’igitego 1 ku busa.

Nyuma y’uyu mukino, Haruna Niyonzima yavuze ko nta bintu byinshi afite byo kuvuga uretse gushimira Imana ibahaye amanota 3.

Ati"Icya mbere ndashimira Imana kuba tubashije kubona amanota 3, twari tuyakeneye cyane, kubera ko urebye biracyashoboka ko twabona itike, ku bwanjye nta bintu byinshi mfite byo kuvuga ndashimira Imana, reka turebe ibiri imbere."

Yakomeje avuga n’ubwo byagiye bibaho ariko umuntu adakwiye kugusanga iwawe ngo ahagukubitire, akaba ari umwe mu myanzuro bafashe.

Ati"Buriya iyo umuntu aje akagubitira iwanyu aba agusuzuguye, n’ubwo byagiye bibaho. Ariko ni ukuvuga ngo icyo twifuzaga ni uko tugomba gukora ibishoboka byose, gutsindwa bibaho ni ibigize umukino, ariko gutsindirwa mu rugo ni ikintu kidashoboka muri iyi minsi. "

Kugeza ubu mu itsinda F riyibowe na Cameroun yamaze kubona itike n’amanota 10, Amavubi ni aya kabiri n’amanota 5 aho asabwa gutsinda Cameroun mu mukino usoza itsinda, Cape Verde (ifite umukino itarakina na Cameroun) na Mozambique zifite 4 zizahura ku munsi wa nyuma.

Haruna yashimiye Imana ku munota 3 Amavubi yaraye abonye
Ngo gutsindirwa mu rugo muri iyi minsi ntibishoboka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top