Siporo

Umunya-Brazil wa APR FC yabaye nk’abandi

Umunya-Brazil wa APR FC yabaye nk’abandi

Umunya-Brazil, Juan Batista Lopes Da Silva wari umaze iminsi mu igeragezwa muri APR FC, yamaze kumenyeshwa n’iyi kipe ko atari ku rwego yifuza.

Tariki ya 30 Kanama 2024 nibwo Juan Batista Lopes Da Silva yageze mu Rwanda aje mu igeragezwa mu ikipe ya APR FC, yamushima akaba yayisinyira.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC itigeze imushima, umutoza Darko Nović w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yavuze ko abona ari ku rwego ruri hasi y’abakinnyi afite.

Ni nayo mpamvu atigeze amuha amahirwe yo kuba yakina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup iyi kipe irimo muri Tanzania.

Bisa nk’aho abakinnyi bakomoka muri Brazil badahirwa n’umupira w’u Rwanda kuko si bo ba mbere APR FC yazanye kuko muri 2011 yari ifitemo 2, Diego Oliveira na Lopes Carneiro batigeze bayihira.

Si APR FC gusa kuko na Rayon Sports muri 2018 yakandiye kuri Jonathan Rafael da Silva, yaragerageje ariko biranga birangira asubiye iwabo.

Juan Batista muri APR FC byaranze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top