![Umunya-Brazil wa APR FC yabaye nk’abandi](local/cache-gd2/67/eecfdffe79ae0275367c8dc1f75546.jpg?1722509432)
Umunya-Brazil, Juan Batista Lopes Da Silva wari umaze iminsi mu igeragezwa muri APR FC, yamaze kumenyeshwa n’iyi kipe ko atari ku rwego yifuza.
Tariki ya 30 Kanama 2024 nibwo Juan Batista Lopes Da Silva yageze mu Rwanda aje mu igeragezwa mu ikipe ya APR FC, yamushima akaba yayisinyira.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC itigeze imushima, umutoza Darko Nović w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yavuze ko abona ari ku rwego ruri hasi y’abakinnyi afite.
Ni nayo mpamvu atigeze amuha amahirwe yo kuba yakina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup iyi kipe irimo muri Tanzania.
Bisa nk’aho abakinnyi bakomoka muri Brazil badahirwa n’umupira w’u Rwanda kuko si bo ba mbere APR FC yazanye kuko muri 2011 yari ifitemo 2, Diego Oliveira na Lopes Carneiro batigeze bayihira.
Si APR FC gusa kuko na Rayon Sports muri 2018 yakandiye kuri Jonathan Rafael da Silva, yaragerageje ariko biranga birangira asubiye iwabo.
![](local/cache-gd2/9d/4ee14508cd01e0e7811fdbd1b3ed24.jpg?1722509432)
Ibitekerezo
Tuyisenge Francois from nyanza
Ku wa 12-07-2024Ndashaka ko uzampa amakuruya diyara asigaye akunahe ?
Tuyisenge Francois from nyanza
Ku wa 12-07-2024Ndashaka ko uzampa amakuruya diyara asigaye akunahe ?
Robert
Ku wa 11-07-2024Be srry kbx
Robert
Ku wa 11-07-2024Be srry kbx
Emmy œg
Ku wa 11-07-2024Turabakunda.
Emmy œg
Ku wa 11-07-2024Turabakunda.
Emmy œg
Ku wa 11-07-2024Turabakunda.