Siporo

Umunya-Israel ni we wegukanye agace ka Tour du Rwanda kerekezaga ku butaka Butagatifu (AMAFOTO)

Umunya-Israel ni we wegukanye agace ka Tour du Rwanda kerekezaga ku butaka Butagatifu (AMAFOTO)

Umunya-Israel w’imyaka 26 ukinira Israel-Premier Tech, Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka Muhanga - Kibeho ka Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 3 n’iminota 17 n’amasegonda 31.

Uyu munsi ni bwo hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 aho bahagurukiye i Muhanga berekeza Kibeho ku ntera y’ibilometero 129.4.

Ni agace kagiye gukinwa nyuma y’uko amategeko yihariye ya Tour du Rwanda yari yafashe gukuraho amanota y’agace ka mbere kakinwe ejo hashize ku Cyumweru, uyu munsi akaba ari bwo isiganwa nyir’izina ryatagiye.

Aka gace kakuweho cyangwa kagizwe impfabusa, ni ak’amakipe yasiganwaga n’ibihe ‘Team Time Trial’ kakoreshejwe mu rwego rwo kugerageza iyi nzira kanyuzemo kuko izakoreshwa muri Shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025 izabera mu Rwanda.

Ku kilometero cya 2 gusa abakinnyi batatu Mayer wa Maurice, Nsengiyumva Shemu wa May Stars ndetse na Munyaneza Didier bacitse bagenzi ba bo bayobora isiganwa.

Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we wegukanye amanota ya sprint ya mbere yatangiwe mu Ruhango ku kilometero cya 21. Yakurikiwe na Mayer na Nsengiyumva Shemu.

Kugera ku kilometero cya 35, aba bakinnyi batatu bari bamaze gushyiramo intera y’iminota 7 n’amasegonda 35 n’igikundi (pelton). Ku isaha ya mbere bari ku muvuduko wa 42km/h.

Ubwo isiganwa ryinjiraga i Nyanza, abakinnyi batatu bari imbere bari bashyizemo iminota irindwi n’amasegonda 35.

Munyaneza Didier (Rwanda), Nsengiyumva Shemu (May Stars) na Alexandre Mayer (Maurice) bageze ku kilometero cya 50, basize igikundi iminota irindwi n’amasegonda 50.

Ikinyuranyo cyatangiye kugabanuka ku kilometero cya 60 i Rusatira, aho igikundi cyari cyatangiye gukora cyane kugira ngo kigabanye ibihe cyarushwaga n’abakinnyi batatu bari imbere. Hari hasigayemo iminota 6’50”.

Ubwo bari bageze ku kilometero cya 63, hari abakinnyi benshi baguye mu gikundi, barimo ab’u Rwanda n’aba Eritrea.

Amanota ya Sprint ya Kabiri yatangiwe i Huye mu Mujyi, ku kilometero cya 74, yegukanywe na Nsengiyumva Shemu. Yakurikiwe na Munyaneza Didier na Alexandre Mayer.

Igikundi cyakomeje kugabanya ikinyuranyo, batatu b’imbere banyuze ku Kanyaru hasigayemo iminota 4’55” ni mu gihe bageze ku kilometero cya 81 hasigayemo iminota 4’03”.

Bageze ku kilimotero cya 94 hasigayemo iminota ibiri n’amasegonda 50 gusa. Mu bilometero 25 bya nyuma Abanyarwanda bari bamaze gufatwa n’igikundi ariko Mayer we yari yakomeje yabasize.

Mu gihe hari hasigaye ibilometero 10 gusa, Eric Manizabayo wa Team Rwanda yacitse igikundi ashaka kugendana n’abari bayoboye isiganwa.

Aka gace kaje kwegukanwa na Itamar Einhorn wa Israel-Premier Tech wakoresheje ibihe bimwe n’abandi 11 bamukurikiye.

Uko agace ka Muhanga - Kibeho kagenze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top