Siporo

Umunya-Mali ukinira Rayon Sports yageze mu Rwanda

Umunya-Mali ukinira Rayon Sports yageze mu Rwanda

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira ukomoka mu gihugu cya Mali ukinira Rayon Sports, Omar Sidebe yamaze kugera mu Rwanda aho aje kwifatanya n’abandi kwitegura shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021.

Nyuma y’umwaka umwe akinira Rayon Sports, Omar Sidibe tariki ya 20 Nzeri 2020 yasubiye iwabo muri Mali gusura umuryango we.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021 uzatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

Ntiyari kumwe n’uyu mukinnyi ukina afasha abataha izamu kubera ko yari yarasubiye muri Mali kureba umuryango we, ndetse amakuru avuga ko impamvu yatinze kuza ntatangirane n’abandi imyitozo akirenza icyumweru cyose byatewe n’uko yari atarabona uburyo aza harimo no kubura itike.

Ku gicamunsi cy’uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020, uyu musore yageze mu Rwanda ndetse byemejwe n’iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Akaba yahise ajya mu kato k’amasaha 24 akazahava ku munsi w’ejo ku wa Gatatu ahita asanga abandi mu mwiherero w’ikipe atangire n’imyitozo.

Omar Sidibe yageze mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top