Siporo

Umunyamabanga wa FERWAFA yahumurije Rayon Sports

Umunyamabanga wa FERWAFA yahumurije Rayon Sports

Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yijeje Rayon Sports ko hagiye gukurikiranwa ikibazo cya bo maze byagaragara ko umusifuzi yabarenganyije akaba yabihanirwa.

Tariki ya 28 Mutarama 2023, Mukura VS yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ya 2022-23 warangiye ari 1-1.

Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 gitsinzwe na Camara, Nsabimana Emmanuel yaje kwishyurira Mukura VS ku munota wa 61.

Gusa mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa nyuma wa cyo, Moussa Camara yatsinze igitego ku mupira Ganijuru yateye mu izamu maze umunyezamu akawukuramo ari bwo Camara yahise awushyira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande Bwiriza Nonati avuga ko yararariye.

Ibi byateje impaka zikomeye cyane ku bakunzi ba Rayon Sports bavuze ko barenganyijwe bakimwa igitego cyari no kubahesha intsinzi, basaba ko uyu musifuzi yahanwa.

Abinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yasabye FERWAFA gukurikirana umusifuzi wabimye igitego.

Ati “Bwana Olivier Mugabo na Henry Muhire murabizi ko abanyamupira twari twizeye ko hari byinshi muzahindura kuko byari bikenewe, uyu musifuzi akurikiranwe kandi ahanwe muzaba mubaye abayobozi babereye umupira wacu. ntibizagere aho tubasaba kugenda nk’ababanjirije.”

“Ntabwo umupira w’u Rwanda uzatera imbere utagira abashoramari, ntabwo abashoramari bazaza mu bintu nk’ibi, aho intsinzi itagenwa n’ubuhanga bw’abakinnyi ahubwo ikagenwa n’umuntu wahawe udufaranga twintica ntikize, bayobozi ba FERWAFA igihe kirageze mugaca umwijima mu mupira w’amaguru.”

Aha ni ho umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yahise aza abasaba kwihangana kuba batanyuzwe n’imisifurire bagiye gukurikirana iki kibazo cya bo kuko FERWAFA ishyize imbere imigendekere myiza y’amarushanwa.

Ati “Bwana Munyakazi Sadate tubanje kubiseguraho aho mutanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi, ndakwizeza ko ubuyobozi bwa FERWAFA bushyize imbere imigendekere myiza y’amarushanwa, ikibazo cyanyu nk’abafana kirakurikiranwa.”

Ntabwo bishimiye icyemezo cy'umusifuzi Bwiriza Nonati
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Providence
    Ku wa 31-01-2023

    Ndabakunda cyane ariko nibaka twibe gose

IZASOMWE CYANE

To Top